Uruhare rw’abana ruracyari ruke muri gahunda zigamije kubateza imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gutegura ahazaza h’umwana bikorwa hubahirizwa uburenganzira bwe bwo kubaho, kwiga, kurya, gukina, kwishima, kwivuza no kumurinda ibyamuhutaza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, rigaragaza ko nubwo u Rwanda rugenda rwongera ingingo y’imari y’ibikorwa bigamije kurengera umwana hakiri icyuho.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane mu biganiro byabereye muri Serena Hotel ku guhereza abana ijambo mu bibakorerwa.

U Rwanda ruteganya ko mu bikorwa bigenerwa abana mu ngengo y’imari ya 2021/2022 ruzakoresha Miliyari 1035 Frw.

Nubwo hatangwa ingengo y’imari igaragara ariko UNICEF igaragaza ko mu bushakashatsi bukorwa ishyirwa mu bikorwa ryabo ari ingorabahizi, bikaba n’intandaro y’urusobe rw’ibibazo byugarije abana.

Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo gishinzwe kurinda no kurengera abana (NCDA), Munyemana Gilbert, yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga irengera umwana.

Ati “Nkuko n’abana babisabye, hakenewe ikurikiranwa ry’ibikorwa ku rwego rwo hasi ku buryo bya bibazo biri mu mirenge no mu masibo nabyo bikurikiranwa kandi tuzakomeza gukorana n’ubuyobozi ibitekerezo by’abana bijye bigarukwaho mu nama.”

Yagaragaje ko abana bahabwa urubuga mu gutanga ibikerezo ku bibakorerwa, binyuze mu nama nkuru y’igihugu y’abana.

Umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda Cladho, Murwanashyaka Evariste, yavuze ko kuba gukurikirana ibibazo abana bafite bitagera ku rwego rwo hasi, bituma hari ibibazo bahura nabyo bitamenyekana.

Ati “Uruhare ruhabwa abana mu bibakorerwa ntiruragera ku rwego rwifuzwa. Ibi bituma ibibazo byo gusambanya abana bikomeza kwiyongera, kugwingira, abana bo mu muhanda n’ibindi.”

Yagaragaje ko ibibazo bicyugarije abana bizakemurwa no kubashyira muri gahunda zo kubirwanywa ndetse no kurushaho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije kurengera umwana.

Umuyobozi w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye Dr Fodé Ndiaye yasabye ko mu rwego rwo guteza imbere abana ibihugu n’imiryango byabaha ubwisanzure ubwabo bakavuga ibyo bakeneye

Kugeza ubu mu ngengo y’imari ya leta, Uburezi bwa bana bugenewe miliyari 442, 6 Frw, imibereho myiza igenewe miliyari 47,8 Frw, ubuvuzi hazakoreshwa miliyari 377 Frw.

Ishyirwa mu bikorwa by'imishinga iteza imbere abana ryagaragajwe nk'inzitizi zo gukemura ibibazo bikibugarije



source : https://ift.tt/3rAbxuy
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)