Urujijo ku rupfu rw’umunyarwanda waguye i Kabale - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore yiciwe mu Karere ka Rukiga maze Polisi ya Uganda ijyana umurambo we ku Bitaro bya Kabale, nk’uko abaturanyi b’uyu musore babibwiye umubyeyi we, Sebastian Habimana, uherutse kwirukanwa n’icyo gihugu.

Kuva icyo gihe, nta kintu inzego z’umutekano ziratangariza umuryango w’uyu mubyeyi cyangwa se Leta y’u Rwanda ku bijyanye n’icyabaye intandaro y’urupfu rwe.

Uwingabire yari amaze imyaka umunani atuye muri Uganda, ari naho yakoreraga, akaba umusore w’imico myiza, utari yarigeze ashinjwa ikindi cyaha imbere y’amategeko.

Umubyeyi we yamenye amakuru y’urupfu rw’umuhungu we ubwo yamuhamagaraga kuri telefoni nk’uko bari basanzwe baganira, ariko akaza kugwa mu kantu yitabwe n’undi muntu, utarazuyaje mu kumugezaho inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umuhungu we.

Abari baturanye na Uwingabire babwiye umubyeyi we ko batumva uburyo uyu musore utuje, warangwaga no kubaha abantu kandi akagira urugwiro, yaba yishwe, bakemeza ko yazize kuba ari Umunyarwanda, bityo akaba azize umugambi wa Leta ya Museveni wo gucunaguza no kubuza uburenganzira Abanyarwanda bari muri icyo gihugu.

Kugeza ubu nta rwego na rumwe ruri gukora iperereza ku rupfu rw’uyu musore, ikindi cyemenyetso cyerekana ko inzego nkuru z’igihugu cya Uganda zibifitemo uruhare.

Ikindi kibabaje ni uko nta n’andi makuru ahari ku bijyanye n’uyu musore, ku buryo bitazwi niba akiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabale cyangwa se yarashyinguwe.




source : https://ift.tt/3EIqO05
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)