Uyu mugabo w'imyaka 60 wari umushoferi wa Guest House ku Kibuye, akekwaho kuba yaratwaraga abicanyi hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Nyamara we yavuze ko atigeze abikora nubwo hari abatangabuhamya babimushinja kuko bamubonye.
Nyuma yo kumva uruhande rw'ubushinjacyaha, ndetse n'uruhande rw'uregwa, Urukiko rwanzuye ko uyu mugabo watwaraga abicanyi mu modoka, ahamwa n'icyaha cy'ubufatanyacyaha muri Jenoside, akatirwa gufungwa imyaka 14.
Mu bwiregure bwe, uyu mugabo yari yasobanuye ko nta kindi yari gukora, ndetse abaza Urukiko icyo rwari gukora mu gihe cye.
Yagize ati "Ari mwe mwari gukora iki, murumva nari kubigenza nte muri Jenoside, nakoze ibyo nashoboye. Ibindi nabituye Imana."
Muhayimana mu kuburana kwe yemera ko Jenoside yakozwe ariko ibyo kuba yarateguwe ngo ntabyo azi.
Uyu mugabo uvuga ko azira kwinjira mu mutwe w'iterabwoba wa RNC, yari afite abanyamategeko bamaze kugira ubunararibonye mu kuburana imanza ziregwamo abagize uruhare muri Jenoside kuko nka Philippe Meilhac uri mu bamwunganira asanzwe ari umwunganizi mu mategeko wa Agathe Kanziga.
Ku rundi ruhande Françoise Mathe na we umwunganira yakunze kumvikana ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse yanunganiye Octavien Ngenzi wakatiwe imyaka 20 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.