Urusengero rwubatse mu buryo butangaje rukomeje guca ibintu ku isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urusengero rwubatswe ahantu hadasanzwe ku nkingi y'ibuye ireshya na metero 39 uvuye ku butaka nirwo rwitaruye abantu cyane kandi birashoboka ko arirwo rwubatse hejuru kurusha izindi zose.

Hashize imyaka myinshi uru rusengero rwibazwaho na benshi ku barugezeho ahitwa Katshki Pillar muri Georgia kuko bitaramenyekana uburyo rwageze hejuru n'uwarwubatse.

Imiterere y'uru rusengero n'amayobera kuri benshi ndetse rufatwa nk'inyubako idasanzwe nka zimwe zizwi cyane ndetse ngo n'ikimenyetso cy'umusaraba nyawo Yesu yabambweho nkuko bivugwa muri Bibiliya.

Inyubako nyinshi zirimo nka Stonehenge cyangwa Pyramide, abahanga mu by'amateka baracyashakisha neza uko zubatswe hejuru y'inkingi ndende.

Nta byinshi bizwi ku byerekeye urwo rusengero rwera usibye ko rwatereranywe kugeza umuhanga mu guterera umusozi hamwe n'itsinda rye bazamutse bajya kurureba mu mwaka wa 1944.

Alexander Japaridze n'itsinda rye bavuze ko basanzemo ibisigazwa by'amatorero abiri yo mu kinyejana cya gatanu n'icya gatandatu.

Muri ibyo binyejana abanyamadini bakoraga imigenzo yitwa Asceticism kandi wasangaga abihayimana n'abapadiri birinda ibinezeza bagakurikirana intego z'umwuka.

Ariko ubushakashatsi bwa vuba bwerekana itorero kuva mu kinyejana cya cyenda cyangwa icya cumi.

Amakuru avuga ko itorero rishobora kuba ryaratangiye mu myaka irenga 1000.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/urusengero-rwubatse-mu-buryo-butangaje-rukomeje-guca-ibintu-ku-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)