Kuva aho mu duce tuzwi ko twiganjemo uburaya hashyizwemo utuzu dutangirwamo udukingirizo ku buntu mu kurwanya ikwirakwiza rya virusi itera SIDA, nk’i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge hatangwa udukingirizo turenga ibihumbi bitanu mu cyumweru kimwe.
Bamwe mu basore batuye muri aka gace no mu bindi bice by ‘Umujyi wa Kigali bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE, bemeza ko utu tuzu tubafasha cyane kuko nta ugikora imibonano mpuzabitsina idakingiye yitwaje ko yabuze agakingirizo cyangwa amafaranga yo kukagura.
Biziyaremye Antoine wo mu Murenge wa Rwezamenyo yagize ati “Byambagaho rwose hari ubwo nakoreraga aho kubera ko nabuze agakingirizo cyangwa amafaranga yo kukagura ariko ubu ndagenda nkafata utwo nshaka nkatujyana nkadukoresha.”
Cyusa Hassan utuye i Nyamirambo na we yagize ati “Sinkubeshye nta kintu na kimwe cyangoraga nko kujya kugura udukingirizo. Uzi ko iyo najyaga kukagura nkasangamo abantu baje kwihahira nahitaga nsubira inyuma nkategereza igihe bose bari buve muri Boutique kugira ngo mbone kugasaba.”
Yakomeje asaba inzego zibishinzwe ko zakoresha uko zishoboye utu tuzu tugashyirwa ahantu henshi mu rwego rwo kwirinda ko hari abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Uwamariya Solange ukora wigurisha i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo,na we yemeza ko utu tuzu twabafashije cyane.
Ati “ Ubu nyine umuntu aragenda agafata udukingirizo ashaka akatujyana ku buryo nta mugabo mwakorera aho yitwaje ko yabuze agakingirizo, ikindi byadufashije urabizi twaratuguraga ariko ubu nta ndaya n’imwe ikijya kugura agakingirizo aha ahubwo ihita ajya hariya ikadufata.”
Harifuzw ako utu tuzu tujyanwa ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi harimo no muri za Kaminuza kugira ngo bibafashe.
source : https://ift.tt/332zro7