Uwahoze ari umugore wa Muhayimana yatanze ubuhamya bushinja umugabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwahoze ari umugore wa Claude Muhayimana bakaza gutandukira mu Bufaransa yatanze ubuhamya mu rubanza ruregwamo umugabo we, amushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Kane, Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa ruburanisha imanza nshinjabyaha, rwakomeje kumva abatangabuhamya bazi Claude Muhayimana, mu batanze ubuhamya harimo uwahoze ari umugore we, akaba yaranarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu Rukiko, Umugore yasabye uwahoze ari umugabo we kuvugisha ukuri, kugirango n'abarokotse Jenoside batazi aho imibiri y'ababo yajugunywe babashe kumenya aho iri bayishyingure.

Muhayimana: Kigali yohereje umugore wanjye kunyica, azana n'abacuti be. Aransatira muri (couloirs), ariko umuturanyi ahamagara Police iraza irabafata.

Umugore: Ni umubeshyi[…]yaratureze ngo njye na Delphine na Odette turi 'escadron de la mort' ngo dukorana na Leta ya Kigali[…]namugira inama yo kuvugisha ukuri, n'ababuze ababo bakabona uko babashyingura.

Uyu mugore ariko ngo niwe washakiye uwahoze ari umugabo we indangamuntu mu 1998, ayimushyira muri Kenya aho yari yarahungiye.

Ibi ngo yarabifungiwe, arabiburana ntibyamuhama; ariko bimuteranya na bamwe mu baturanyi barimo n'uwari Burugumesitiri witwa  'JMV'.

Umugore ati 'JMV yanshinjaga kuba narashakiye umugabo wanjye indangamuntu mu buryo bwa 'fraude' akajya muri Kenya,  ariko namubwiye ko nasezeranye kurinda umugabo wanjye nk'uko nawe yandinze muri Jenoside'.

Umucamanza: Ibi urabyemeza warafunzwe mu 1998 kubera gushakira umugabo wawe indangamuntu mu buryo bw'amanyanga?

Umugore: Yego,  ariko ntibyampamye. Navuze ko nta bushobozi mfite busabira  indangamuntu umuntu utari mu gihugu.

Uyu mugore yaboneyeho no kwishinganisha ngo kuko hari agatsiko karimo abitwa Karengera, Gwizinkindi n'abandi benshi bavuga ko ari abahutu bivugira ko bazica umuntu bagafungwa imyaka 10. Ati 'Bavuga ko bazabikora Muhayimana nakatirwa. Nubu iyo mparitse imodoka nsanga yangijwe kandi iri mu zindi, naba ndi muri transport en commun bakantuka'.

Mu biganiro uyu mugore yakoze kuri telefoni yumvirizwa rwihishwa, hari aho yavuze ko umugabo we yavuze ko 'atagishaka inyezi'.

Ahandi ngo uyu mugore yumvirijwe abwira umuntu ko Claude (uwari umugabo we, uregwa) ko yangaga abatutsi n'umutima we wose, ngo yaravuze ati 'Uriya ni mubi kurusha[…]Sinumva n'ukuntu yemeye kubyarana nanjye'.

[email protected]

 

 

 

 

The post Uwahoze ari umugore wa Muhayimana yatanze ubuhamya bushinja umugabo appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/12/09/uwahoze-ari-umugore-wa-muhayimana-yatanze-ubuhamya-bushinja-umugabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)