Uwahoze ari umugore wa Muhayimana yatanze ubuhamya bumushinja uruhare muri Jenoside #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwahoze ari umugore wa Claude Muhayimana bakaza gutandukira mu Bufaransa yatanze ubuhamya mu rubanza ruregwamo umugabo we, amushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Kane, Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa ruburanisha imanza nshinjabyaha, rwakomeje kumva abatangabuhamya bazi Claude Muhayimana, mu batanze ubuhamya harimo uwahoze ari umugore we, akaba yaranarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu Rukiko, Umugore yasabye uwahoze ari umugabo we kuvugisha ukuri, kugirango n'abarokotse Jenoside batazi aho imibiri y'ababo yajugunywe babashe kumenya aho iri bayishyingure.

Uyu mugore yemeza ko yabonye uwari umugabo we atwaye interahamwe. ati 'Namubonye atwaye Interahamwe zirimo kuririmba indirimbo zaririmbwaga n'abagiye kwica, zagendaga zisakuza cyane kandi ari imodoka nyinshi zishoreranye ndetse na bisi zari zifite abantu  imbere n'abandi babaga bitendetse inyuma bagiye kwica abantu mu Bisesero.'

Perezida yabajije  uyu mugore niba yarigeze abaza umugabo we aho aba agiye n'ibyo yabaga agiyemo, cyane ko mbere yari yatangarije urukiko ko akazi kose kari karafunze muri icyo gihe, nawe asubiza ko umunsi amubona atwaye izo nterahamwe zajyaga kwica mu Bisesero yamubwiye ati 'Nta soni ufite zo kujya kwica abantu? Nawe ansubiza ko akazi ke ari ako gutwara abantu, ariko yabivuze arakaye cyane.'

Yakomeje avuga ko hari abantu benshi bazaga kureba uwari umugabo we harimo na konseye wa Segiteri, uyu akaba yarashinjwe na benshi ko ariwe washishikarizaga interahamwe kujya kwica, ibyo bitaga kujya mu kazi.

Abajijwe icyo Muhayimana yabaga avugana na Konseye, yavuze ko atabimenyaga.

Muhayimana we avuga ko uyu mugore yatumwe kumwicira mu Bufaransa

Ati: Kigali yohereje umugore wanjye kunyica, azana n'abacuti be. Aransatira muri (couloirs), ariko umuturanyi ahamagara Police iraza irabafata.

Umugore: Ni umubeshyi[…]yaratureze ngo njye na Delphine na Odette turi 'escadron de la mort' ngo dukorana na Leta ya Kigali[…]namugira inama yo kuvugisha ukuri, n'ababuze ababo bakabona uko babashyingura.

Uyu mugore ariko ngo niwe washakiye uwahoze ari umugabo we indangamuntu mu 1998, ayimushyira muri Kenya aho yari yarahungiye.

Ibi ngo yarabifungiwe, arabiburana ntibyamuhama; ariko bimuteranya na bamwe mu baturanyi barimo n'uwari Burugumesitiri witwa  'JMV'.

Umugore ati 'JMV yanshinjaga kuba narashakiye umugabo wanjye indangamuntu mu buryo bwa 'fraude' akajya muri Kenya,  ariko namubwiye ko nasezeranye kurinda umugabo wanjye nk'uko nawe yandinze muri Jenoside'.

Umucamanza: Ibi urabyemeza warafunzwe mu 1998 kubera gushakira umugabo wawe indangamuntu mu buryo bw'amanyanga?

Umugore: Yego,  ariko ntibyampamye. Navuze ko nta bushobozi mfite busabira  indangamuntu umuntu utari mu gihugu.

Uyu mugore yaboneyeho no kwishinganisha ngo kuko hari agatsiko karimo abitwa Karengera, Gwizinkindi n'abandi benshi bavuga ko ari abahutu bivugira ko bazica umuntu bagafungwa imyaka 10. Ati 'Bavuga ko bazabikora Muhayimana nakatirwa. Nubu iyo mparitse imodoka nsanga yangijwe kandi iri mu zindi, naba ndi muri transport en commun bakantuka'.

Mu biganiro uyu mugore yakoze kuri telefoni yumvirizwa rwihishwa, hari aho yavuze ko umugabo we yavuze ko 'atagishaka inyezi'.

Ahandi ngo uyu mugore yumvirijwe abwira umuntu ko Claude (uwari umugabo we, uregwa) ko yangaga abatutsi n'umutima we wose, ngo yaravuze ati 'Uriya ni mubi kurusha[…]Sinumva n'ukuntu yemeye kubyarana nanjye'.

Twabibutsa ko Muhayimana Claude  w'imyaka 61 y'amavuko, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umushoferi wa 'Guest house' ya Kibuye (icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi).

Akurikiranweho icyaha cy'ubufatanyacyaha (kuba icyitso), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ashinjwa gutwara abicanyi, abasirikare n'abasiviri (interahamwe) abajyana ahitwa mu Bisesero, hiciwe Abatutsi batari bacye no mu bindi bice bitandukanye bya Kibuye.

Kuva mu mwaka wa 2007, Muhayimana yakoraga nk'umukozi w'Umujyi wa Rouen mu Bufaransa, aho yagiye gutura nyuma ya Jenoside ndetse agahabwa n'Ubwenegihugu mu 2010; mu kazi ke yari ashinzwe isuku yo mu muhanda.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

The post Uwahoze ari umugore wa Muhayimana yatanze ubuhamya bumushinja uruhare muri Jenoside appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/12/09/uwahoze-ari-umugore-wa-muhayimana-yatanze-ubuhamya-bumushinja-uruhare-muri-jenoside/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)