Ibirori bya Uwayezu wasabye akanakwa Isaro byabaye ku wa 24 Ukuboza 2021, byitabirwa n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n'Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'umutekano, General Kabarebe James.
Uretse abo kandi ni ubukwe bwari bwitabiriwe n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF, Mushikiwabo Louise.
Abandi bitabiriye ibi birori barimo abayobozi muri FERWAFA mu gihe umuhanzi Jules Sentore ariwe wasusurukije ababyitabiriye mu njyana gakondo ziganjemo iz'urukundo.
Byanitabiriwe n'inshuti n'imiryango y'aba bombi bari bateraniye mu busitani bwa Pinnacle Gardens buherereye ku Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Biteganyijwe ko ubukwe bwo gusezerana imbere y'Imana hagati y'aba bombi buzaba ku wa 31 Ukuboza 2021.
Impapuro z'ubutumire zigaragaza ko gusezerana imbere y'Imana bizabera muri Lycee Notre Damme de Citeaux mu gihe nyuma y'iyo mihango, abatumiwe baziyakirira ku Irebero muri Heaven Garden.
Uwayezu na Isaro bakoranye muri FERWAFA kugeza ku wa 12 Nzeri 2021, ubwo Uwayezu yasezeraga ku mpamvu ze bwite.
Ni mu gihe Isaro Sonia we asanzwe ari Umunyamabanga wihariye wa Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.