Ya mande ducibwa mu muhanda agarukira abaturage mu bikorwa bibafitiye akamaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo hari abavuga ko Polisi ibikora igamije kwihaza mu ngengo y'imari yayo, inshuro nyinshi yakunze kwerekana ko amande acibwa abakoresha ibinyabiziga ateganywa n'itegeko kandi rigamije kurengera ubuzima bw'abaturage.

Gusa hari ingingo imwe Polisi itajya ikomozaho; ni uko igice gikomeye cy'amande acibwa abakoresha umuhanda ashyirwa mu bikorwa bifitiye akamaro sosiyete.

Urugero rwa vuba ni ibikorwa biheruka gutahwa ku wa 28 Ukuboza 2021, ubwo hasozwaga Police Week, yakozwemo ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni 997 Frw.

Muri ibyo bikorwa, Polisi yubakiye abaturage inzu 30 aho buri karere kubatswemo imwe, itanga imirasire y'izuba 4578, ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1600 n'imodoka yahawe Umurenge wa Bumbogo wo mu Karere ka Gasabo wahize iyindi mu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19. Yanatanze imitiba y'inzuki ya kijyambere ku makoperative 11, inka enye inubaka aho ziterewa umuti hagera kuri 13.

Mu yandi magambo, nubwo ibihumbi byawe 25.000 Frw bishobora kugira akamaro, Polisi yifuza ko wagabanya umuvuduko.

Kuvuga ko abapolisi bo mu Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda buri munsi na buri mwaka, babyuka bakajya mu modoka bakerekeza mu muhanda bagamije gukusanya amafaranga abafitiye akamaro gusa, kwaba ari ukwirengagiza akaga katerwaga n'impanuka zo mu muhanda.

Hari n'abageze aho bavuga ko camera zo ku muhanda zigenzura umuvuduko w'imodoka zashyizwe mu bice bitandukanye hagamijwe kurushaho gukusanya amafaranga.

Iteka rya Perezida No 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo, rigena ko imodoka zigomba kugendera ku muvuduko uri hagati y'ibilometero 25-80 ku isaha.

Mu mwaka ushize, camera zigenzura umuvuduko wo ku muhanda zashyizweho mu bice bitandukanye bya Kigali. Ibyapa byinshi byashyizwe mu duce dutandukanye mu mujyi byerekana ko umuvuduko ugenderwaho ari uwa 40km/h.

Ku mpamvu zitandukanye, abashoferi benshi bagiye bagwa mu makosa yo kunyuranya n'amategeko yo mu muhanda. Ubundi bakwiye gushimira ko izi ngamba zashyizweho. Zarokoye ubuzima bwa benshi.

Imibare irivugira

Mu mezi icumi ya 2019, mbere y'ishyirwaho rya camera, impanuka zo mu muhanda zatewe n'umuvuduko ukabije zahitanye abantu 739. Camera zashyizweho umwaka ushize.

Imibare y'Ishami rya Polisi yo mu Muhanda yerekana ko mu gihe nk'icyo uyu mwaka, abahitanywe n'impanuka zo mu muhanda bagabanutse bagera kuri 548. Iri gabanuka ringana na 25.8%, ryagakwiye kuba impamvu yo kwishimira.

Iyi mibare yerekana ko Polisi ikora izindi nshingano zirimo kurokora ubuzima bw'abantu no kubaka ibikorwa biteza imbere ry'abaturage.

Polisi y'Igihugu isanzwe inatanga umusanzu wayo mu ngeri zitandukanye nk'aho igira uruhare mu kunganira Mutuelle de Santé.

Imibare y'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, igaragaza ko inkunga ya Leta inyuze mu misanzu ishyigikira mituweli yashyizweho mu 2019, igeze kuri miliyari 29 Frw. Mu 2019/2020 habonetse miliyari 10 Frw mu gihe kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Werurwe 2021 habonetse miliyari 19 Frw. Iyi misanzu itangwa n'ibigo birimo iby'itumanaho, Polisi n'ibindi.

Polisi y'u Rwanda yashyikirije abaturage ibikorwa yabageneye byatwaye agera kuri 997.000.000 Frw. Muri buri karere ko mu Rwanda hubatswe inzu yashyikirijwe utishoboye
Byari ibyishimo ubwo uyu muturage utishoboye yashyikirizwaga inzu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ya-mande-ducibwa-mu-muhanda-agarukira-abaturage-mu-bikorwa-bibafitiye-akamaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)