Niyonizera Judith wasezeranye mu Murenge n'Umuhanzi Safi Madiba ubu usigaye uba muri Canada aho yagiyeyo asanzeyo uyu mugore bari barasezeranye.
Muri 2017 ubwo Safi Madiba yasezeranaga na Judith Niyonizera, havuzwe byinshi bamwe bavuga ko uyu muhanzi akurikiye amafaranga kuri uyu mugore we ndetse n'ibindi.
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, Niyonizera Judith yavuze ko ibyavuzwe byose byari bihabanye n'ukuri kuko Safi atakundanye na we akurikiye amafaranga.
Yagize ati 'Ndibuka ko tukimenyana, tumaze gukundana yarambwiye ngo tubane tudakoze ubukwe, mboneraho no kubwira abantu bavugaga ko ari Visa yashakaga ngo ajye muri Canada, siko mbitekereza, we yarambwiye ngo gusezerana isezerano rya mbere ni iryo mu mutima, njye namubwiye ko ngomba kwereka ababyeyi banjye ibirori arabyemera kuko yankundaga.'
Judith avuga ko yinjiye mu rukundo na Safi muri 2015 kandi ko icyo gihe bombi bari baratandukanye n'abo bari basanzwe bakundana.
Ati 'Mbere tugihura yarambwiye ngo dukundane ndanga, ndagenda nkundana n'undi muntu wa hano ariko biza kwanga, nyuma nza mu Rwanda na we ibye na Parfine ntibyaza gukunda, ni bwo yansabye kuza kunsura mu rugo, abantu barahurura, rero yaje kunshyira ku ruhande ambaza niba hano harimo umuntu mubwira ko byarangiye na we ambwira ko na we uwo bari kumwe byarangiye.'
Judith na Safi bivugwa ko bombi bamaze gutandukana gusa uyu mukobwa ntacyo yigeze abivugaho uretse kuvuga ko hari byinshi bombi bavuzweho by'ibinyoma.