Yatangiye ubusizi ku myaka 11 yamamara mu Uru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Bamporiki Edouard yashimye abantu bose bamwifurije isabukuru y'amavuko barimo abakozi b'ikigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru RBA.

Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter mu masaha macye ashize.




Ubutumwa bwa Minisitiri Bamporiki Uwayo Edouard ashima abamwifurije isabukuru y'amavuko.

Mu busanzwe Bamporiki yavutse tariki 24 Ukuboza 1983, avukira i Nyamasheke mu Ntara y'Uburengerazuba, ari naho yaje kwiga amashuri abanza ndetse n'ayisumbuye. Yakuze akunda cyane kwandika cyane cyane imivugo, aho yagendaga yitabira amarushanwa atandukanye mu bigo by'amashuri.

Afite imyaka 11 gusa y'amavuko, yakoze umuvugo witwa 'Iyo badatsembwa tuba dutwenga' ari nawo watumye amenyekana nk'umusizi akiri umwana. Nyuma amaze kuba umusore, yagiye abona umwanya wo kuvuga imivugo mu birori bitandukanye byo ku rwego rw'igihugu, nko ku munsi mukuru w'Intwari n'indi minsi mikuru itandukanye.

Bamporiki Edouard yari asanzwe akunda kumva cyane ikinamico 'Urunana' akiri muto, akayikunda cyane ndetse akifuza kuba yabasha nawe kuba umwe mu bakinnyi b'Urunana. Mu mwaka wa 2003, nibwo yashakishije aho umushinga utegura Urunana ukorera, arahamenya maze agezeyo arabinginga ngo bareke ajye akina n'iyo batamuhemba ariko akaba umwe mu bakinnyi, aza kubyemererwa maze ahabwa umwanya wo gukina yitwa Tadeyo.

N'ubwo abantu bagiye bumva Tadeyo akina ari umusaza mukuru ndetse ufite abana bakuru n'abuzukuru, yari muto cyane kuko icyo gihe yari afite imyaka 20 gusa y'amavuko, ndetse abantu bakinaga byumvikana ko ababereye umubyeyi mu ikinamico Urunana harimo abamurutaga cyane.

Mu bindi bijyanye n'ubuhanzi, Bamporiki Edouard yakunze kugaragara mu mafilime atandukanye ndetse ahabwa ibikombe n'ibihembo bitandukanye muri sinema, haba mu zo yagiye akina z'abandi ndetse no mu zo yagiye yandika akanazikinamo. Muri filime yagaragayemo harimo iyitwa 'Munyurangabo' y'umugabo witwa Isaac Chung ukomoka muri Amerika, iyitwa 'Rwanda take two' ya Pia nawe ukomoka muri Amerika, 'Kinyarwanda' ya Ismael afatanyije na Eric Brown n'iyitwa 'Imitoma' ya Kwezi John.

Mu mafilime yanditse ku giti cye akanakinamo harimo iyitwa 'Ukuri kuri he' ndetse na 'Long Coat' (Ikote rirerire), hamwe n'izo yagiye akinamo z'abandi akaba yaragiye atumirwa mu maserukiramuco y'amafilime atandukanye mu bihugu by'u Burayi na Amerika. Mu mwaka wa 2006, yitabiriye Iserukiramuco ry'amafilime rya Cannes mu gihugu cy'u Bufaransa, muri 2010 yitabira iserukiramuco  I Rotterdam mu Buholandi, muri 2011 yitabira iserukiramuco muri Turukiya ryitwa 'Crimes and punishment'. Mu mwaka wa 2011 kandi yitabiriye irindi serukiramuco muri Heart Land  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu bijyanye n'ibihembo, muri 2008 yabonye igihembo yakuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yarahembewe kwandika filime nziza (Best Script) ubwo yandikaga Filime 'Long Coat', iyi ikaba ari filime yagaragayemo abahanzi b'abanyarwanda nka Miss Channel, Mani Martin n'umukinnyi Jimmy Gatete. Muri 2011, yabonye igihembo cy'umukinnyi mwiza (Best Actor) mu iserukiramuco rya Heart Land.

Hon. Bamporiki ni umwe mu bahanzi b'abahanga beza yaba mu bijyanye na filimi n'ubwanditsi

Nyuma y'ubuhanzi mu byiciro bitandukanye, Bamporiki Edouard mu mwaka wa 2013 yatorewe kuba Intumwa ya rubanda, ubu ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda. Bamporiki ni umugabo wubatse, akaba yarambikanye impeta y'urudashira na Uwingabire Claudine, tariki ya 18 Ukuboza 2010.

Kuva yaba umudepite mu mwaka wa 2013, Bamporiki Edouard yanakomeje ibikorwa bye by'ubuhanzi, dore ko yakomeje kumvikana mu ikinamico Urunana nka Tadeyo, akaba yaratangarije ibyo we yemeje, ko gutanga ubutumwa mu bihangano nabyo ari ukuba Intumwa ya rubanda.

Mu bijyanye n'amashuri, bamporiki Edouard yagiye yiga amasomo atandukanye mu bihugu bitandukanye, harimo amasomo ajyanye na sinema aho yize i Burayi ahitwa Plague ibijyanye na sinema, aza no kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibijyanye no kubaka amahoro no kurwanya amakimbirane.

Yinjiye muri Politike mu mwaka wa 2013

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).  Mu mwaka wa 2013 nibwo yatorewe kujya mu Nteko Ishingamategeko y'u Rwanda nk'umudepite.

Bamporiki n'umugore we aha hari mu biruhuko by'abagize Guverinoma byo muri Kanama 2021

Ubwo yari akiri mu Nteko Ishingamategeko nk'umudepite, nibwo yamuritse igitabo yise 'Mitingi Jenosideri, Imbundo, Imbarutso y'imbunda yarimbuye imbaga' hari mu mwaka wa 2017 mu muhango witabiriwe n'abarimo Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame.

Mu mwaka wa 2019, yaje kugirirwa icyizere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashyirwa muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco nk'Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, umwanya yashyizweho avuye ku Ubuyobozi bw'Itorero ry'Igihugu.

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye imurikwa ry'igitabo cya Minisitiri Bamporiki hari mu mwaka wa 2017 

Ni umwe mu bahanga mubyo bakora kandi bagira ubusabane bwa kinyarwanda budasanzwe
 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112918/yatangiye-ubusizi-ku-myaka-11-yamamara-mu-runana-amateka-arambuye-ya-minisitiri-bamporiki--112918.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)