Yiyamwe kenshi na Zari! Ibyo wamenya ku mukob... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Kamwelu, akunda kwitabazwa n'abahanzi batandukanye mu ndirimbo akazibyinamo ari byo byamugize icyamamare kurenza akazi k'imideli. Yitabiriye kandi amarushanwa y'ubwiza hirya no hino ku isi nko mu mwaka wa 2011 yitabiriye amarushanwa y'ubwiza ya Miss Universe yabereye muri Brazil, yitabira kandi amarushanwa ya Miss Tourism Queen International yabereye mu Bushinwa na Miss Earth yabereye muri Philippines ndetse na Miss International yabereye mu Bushinwa.


Uyu mukobwa w'uburanga akomoka ku babyeyi bo mu bihugu bitandukanye aho umwe ari w'Umutanzania undi akaba Umurusiya. Mu mwaka wa 2020, yaje kugirana umwuka mubi na Zari Hassan bapfa Diamond Platnumz. Amakimbirane yaje nyuma yaho hagaragaye amashusho ya Diamond na Kamwelu basomana, ibintu byababaje cyane Zari Hassan bituma yibasira uyu munyamidelikazi amubwira ko agomba kugendera kure umugabo we niba ashaka amahoro.


Icyo gihe Miss Kamwelu, yatangarije ikinyamakuru Pulselive ko Zari afuhira ubusa kuko Diamond bakundana bisanzwe ndetse ko hashize imyaka isaga 10. Miss Kamwelu yagize ati: "Mu by'ukuri Diamond ni inshuti yanjye kuva cyera asohora indirimbo 'Nataka Kulewa', mbese twamaze kuba abavandimwe, kuba naragaragaye dusomana ntabwo ari ibintu bikaze." 

Yongeyeho ati "Zari rero kuba narasomanye n'umugabo we Diamond byaramubabaje cyane, yanyandikiye ambwira ko ngomba kumugendera kure, ariko mu by'ukuri nshaka kumuca inyuma biba byarabaye cyera ariko nta kindi mba ngamije. Diamond nanjye ni ibisanzwe n'ubwo bimubabaza".



Kamwelu azagaragara mu mashusho y'indirimbp ya Diamond na The Ben




Kamwelu ni umukobwa w'uburanga wifashishijwe mu mashusho y'indirimbo ya Diamond na The Ben


Diamond na The Ben baritegra gushyira hanze amashusho y'indirimbo bakoranye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112096/yiiyamwe-kenshi-na-zari-ibyo-wamenya-ku-mukobwa-wuburanga-buhebuje-ugiye-kugaragara-mu-ndi-112096.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)