Zimbabwe: Umugabo yakoze igikorwa cy'ubutwari arokora abantu bagera ku munani(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa gatanu w'iki cyumweru nibwo abagenzi bo mu gihugu cya Zimbabwe bahiriye muri Bisi ubwo yagonganaga n'ikamyo yari itwaye peteroli mu ntara ya Manicaland.

Bisi ya Beta Private Limited itwara abagenzi bivugwa ko yagonganye n'iyi kamyo yari yikoreye lisansi, irashya abantu bari bayirimo bamwe barashya nubwo umubare w'abapfuye utaramenyekana.

Byarashobokaga ko bose bashya ariko Bwana Sirizani Butau yashyize ubuzima bwe mu kaga akurura abagenzi 8 abajyana ahari umutekano.

Amafoto ya Sirizani Butau azenguruka ku mbuga nkoranyambaga yazamuye amarangamutima ya benshi mu gitondo cya Noheri ubwo abantu bamenyaga ayo makuba.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter umukuru w'igihugu cya Zimbabwe yashimiye butau igikorwa yakoze kandi amwizeza ko bazaha icyubahiro ibyo yakoze .



Source : https://yegob.rw/zimbabwe-umugabo-yakoze-igikorwa-cyubutwari-arokora-abantu-bagera-ku-munaniamafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)