Zimwe muri hoteli z’i Kigali zatangiye gukumira abatarakingiwe COVID-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi hoteli zatangiye gufata icyemezo cyo gukumira abatarikingije COVID-19 mu gihe gufata urukingo rw’iki cyorezo bitaragirwa itegeko.

Bamwe mu bahaye amakuru IGIHE bavuze ko n’uwerekanye icyangombwa cy’uko yipimishije COVID-19 kandi ari muzima na we abuzwa kuzinjiramo kuko atafashe urwo rukingo.

Abaturage bavuga ko batiyumvisha impamvu hoteli zafashe izo ngamba kandi kwikingiza bitari byagirwa itegeko.

Kayibanda Innocent yagize ati “ Hari hoteli utajyamo ngo bakureke winjire kuko ngo utikingije, mu gihe uba uri no kubereka icyemezo cya Minisiteri y’Ubuzima cy’uko bagupimye ako kanya kandi uri muzima.”

Umwe mu bakozi bakora muri imwe muri hoteli zafashe iki cyemezo, wanze ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko bahawe amabwiriza y’uko ntawe uzajya ayinjiramo atarakingiwe COVID-19.

Ati “Ubu se nakubwira iki koko, ko ariyo amabwiriza baduhaye y’uko nta muntu ugomba kujya yinjira aha atagaragaje icyemezo cy’uko yakingiwe COVID-19 n’iyo yaba afite ikigaragaza ko yayipimishije mbere y’amasaha 72.”

Iki kibazo kandi cyagarutsweho n’Umuyobozi w’’Ishyaka rya Green Party akaba n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Habineza Frank.

Ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2021, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente yagezaga ku Basenateri n’Abadepite uko gutanga urukingo bihagaze mu gihugu, Dr Habineza yamubajije impamvu hari abaturage batangiye gukumirwa kuko batikingije kandi bitaraba itegeko.

Yagize ati “Ko gukingirwa bitaraba itegeko rusange kandi na Perezida akaba yaravuze ko igihe cyo kubigira itegeko, agahato kitaragera kuki nk’Akarere ka Rusizi ntawemerewe kugera mu isoko atarakingirwa. Murabona atari uguhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse no kwica integeko nkana?"

Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente, yamusubije ko umuntu udashaka gukingirwa yamburwa uburenganzira kugira ngo atanduza abandi Banyarwanda.

Zimwe muri hoteli z’i Kigali zatangiye gukumira abatarakingiwe COVID-19



source : https://ift.tt/3DsvWnB
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)