Mu kiganiro ishusho y'Icyumweru kuri RBA,Me Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rutazahubukira ibyo gufungura imipaka na Uganda ariko yemeza ko kuba Umuhungu wa Museveni aherutse kugera mu Rwanda bitanga icyizere cya 60% ko ibintu bigeze aheza.
Yagize ati "Ibyabaye ejo ni ku rundi rwego.rwo hejuru,Perezida wa Uganda kuba yatumye umuhungu we akaba n'umusirikare mukuru kuko n'umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka akaba n'umujyanama wa se mu bya gisirikare.Iyo bigeze aho batumye umuntu nkuwo kuri Perezida wa Repubulika,icyizere abantu bafite y'uko ibintu bigiye gutungana ntabwo baba bibeshye ariko ntibagirengo ni ruriya rugendo,..ntibihutishe ibintu.
Baraganiriye,baranasaba kuko barabitwibwiriye ejo [Kuwa Gatandatu].Baganiriye cyane cyane ku bibazo u Rwanda rwagaragaje rufite.Dufite abanyarwanda babayo bajyayo cyangwa babayo bahohoterwa.
Hari ababa ku butaka bwa Uganda barwanya u Rwanda....Abantu ntibavuge ngo abantu bahuye kuri ruriya rwego,ejo ibibazo birakemuka.Ahubwo baravuga bati "twahuye muri ruriya rwego kandi twemeje ko tugomba gushaka mu bikorwa ikigomba gukorwa kugira ngo ibyo bibazo bishire ku mpande zombi.
Nkaba navuga nibura uyu munsi niba bigeze hariya,50-60 ku ijana by'inzira itujyana aheza yarabonetse kandi ngira ngo iyo ibyemezo bifatiwe kuri ruriya rwego gushyirwa mu bikorwa ntibitinda.Ariko bamenye ngo haracyari inzira nanone."
Abajijwe ku cyizere Guverinoma y'u Rwanda yatanga ku gusubira mu buryo k'umubano w'u Rwanda na Uganda,Mukuralinda yagize ati "Ibiro bya Perezida wa Repubulika byaba byanditse ngo twaganiriye ku bibazo u Rwanda rwagaragaje,twemeranyije ko hagomba kurebwa ibikorwa bigomba gukorwa kugira ngo ibyo bibazo bihagarare.Icyizere kirahari ariko abantu bareke kumva ko ari ibintu bikorwa mu minsi 2 cyangwa 3 kuko n'ibibazo bihari biraremereye.
Icy'ingenzi nuko biganirwaho,nuko hafatwa icyemezo ko hagombwa gushyirwa mu bikorwa.Mbese tuve mu magambo tuve mu nama,tuve mu ntumwa,tuve mu masezerano,dushyire mu bikorwa."
Mukuralinda yavuze ko hagomba kurebwa ikizakorwa ku bibazo u Rwanda rwagaragaje kuri Uganda ndetse ko rutazahubukira gufungura imipaka hadatanzwe igisubizo kirambye ku bibazo bihari.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu taliki ya 22 Mutarama 2022, ni bwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yakiriye Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni mu by'umutekano ndetse akaba n'Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.
Lg. Gen. Muhoozi ashyitse i Kampala yashimiye Perezida Kagame wamwakiranye urugwiro, agira ati: 'Ndashimira Perezida Kagame wanyakiranye urugwiro aho njye n'itsinda nari nyobowe twakiriwe neza i Kigali. Twagiranye ibiganiro byaranzwe n'ubwuzu kandi byimbitse cyane ku buryo twanoza umubano w'ibihugu byacu. Mfite icyizere ko ku buyobozi bw'abaperezida bombi tuzabasha kuzahura umubano mwiza kandi w'amateka dufitanye.'
Yakomeje ashimira Perezida Kagame wakiriye neza ubusabe bw'Ingabo za Uganda bwo kurekura umusirikare wazo witwa Private Ronald Arinda, wafatiwe ku butaka bw'u Rwanda yibereye mu bucuruzi atabiherewe uburenganzira.
Ati: 'Nasubiranye na we muri Uganda⦠Harakaramba ubushuti bw'ibihugu byombi. Nakuze nzi ko u Rwanda na Uganda ari Igihugu kimwe! Mu myaka ya 1980 nje n'umuryango wanjye batwitaga Abanyarwanda. Umwanzi wenyine ni we warwanya ubumwe dufitanye. Reka dukemure vuba ibibazo bike bihari twikomereze nk'uko byahoze.'
Uruzinduko rw'umuhungu wa Perezida Museveni ruje rukurikira uruzinduko Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w'Abibumbye Adonia Ayebare, wakiriwe na Perezida Kagame mu ntangiriro z'iki cyumweru, aho yari azanye ubutumwa bwa Perezida Museveni.
Umubano w'u Rwanda na Uganda wajemo igitotsi kuva mu myaka igera kuri itanu ishize. Mu myaka itatu ishize, ibiganiro byakozwe hagati ya Leta y'u Rwanda n'iya Uganda ntibyigeze bitanga umusaruro.
Ibyo biganiro byagiye bibanzirizwa n'inama zihariye za Komite yashyiriweho guhuza u Rwanda na Uganda igizwe n'intumwa z'Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko byose byagiye biba imfabusa kuko Leta ya Uganda yakomeje gutsimbarara ku byo yiyemeje kureka mu masezerano ya Luanda muri Angola, yashyizweho umukono n'Abakuru b'Ibihugu muri Kanama 2019.