Ababyeyi bikuye imyenda bajya mu mihanda bakora imyidagarambyo bamagana ihohoterwa ribakorwa[Amafoto] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akenshi imyigaragambyo ikorwa bitewe n'impamvu runaka. Abagore bo muri Nigeria mu duce tumwe na tumwe bigabye mu mihanda bakora imyidagarambyo bamagana ihohoterwa ribakorwa no gushimutwa kwa hato na hato.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, ni bwo abagore babarirwa mu magana hirya no hino mu bice bine by'ubutegetsi bw'intara ya Ondo bakoze imyigaragambyo, bamagana umutekano muke muri ako karere n'uburyo bashimutwa ntihagire ubavugira.

Iyi myigaragambyo yakozwe mu duce tune muri Oka Akoko, Akungba Akoko no mu y'indi mijyi ya Akoko nk'uko amakuru aturuka muri Nigeria abitangaza. Iyi myigaragambyo ngo yaba yaratewe n'ishimutwa ry'abarimu riherutse gukorwa n'abagiranabi bamwe na bamwe muri Auga Akoko aho mu cyumweru gishize hapfuye umupolisi n'abantu bitwaje imbunda i Oka Akoko, ndetse n'igitero cyahitanye abagenzi 17 ku muhanda wa Ifira Akoko-Isua Akoko.

Bamwe mu bigaragambyaga bari bambaye ubusa, baririmba indirimbo zitandukanye zumvikanisha akababaro bafite nk'abakwiye gutabarwa.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ntibisanzwe-ababyeyi-bikuye-imyenda-bajya-mumihanda-mihanda-bakora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)