Abagera kuri 61,3% bafite dosiye muri RIB bakurikiranywe badafunze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi raporo igaragaza ko 34,2% by'ibirego byakiriwe ba nyirabyo bakurikiranywe bafunze mu gihe 4,5% ari iby'abakekwa bagishakishwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye RBA ko iyi raporo bayikoze mu rwego rwo kwerekana ishusho y'imikorere y'uru rwego kuko benshi bavuga ko rufunga abantu benshi kuruta uko ikurikirana abantu badafunze.

Yagite ati 'Bamwe bavuga ko RIB yihutira gufunga itabanje gusuzuma hakabaho n'urundi ruhande ruvuga ko RIB idafunga abanyabyaha. Rero iyi mibare izafasha abantu gusobanukirwa ibyerekeranye n'ihame ryo mu mategeko rivuga ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.'

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, ingingo ya 66 igaragaza ko umuntu wese ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze ariko ko hari igihe ashobora gukurikiranwa afunze igihe hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igifungo cy'imyaka ibiri.

Muri izo mpamvu harimo kuba hari impungenge ko yatoroka ubutabera, igihe umwirondoro we utazwi cyangwa ushidikanywaho, igihe ashobora gusibanganya ibimenyetso cyangwa se igihe gufungwa ari bwo buryo bwonyine bwo kumurinda, bwo gutuma inzego z'ubutabera zimubonera igihe zimukeneye, bwo gutuma icyaha gihagarara cyangwa se kitongera gusubirwamo.

Iyi ngingo igaragaza kandi ko mu gufata icyemezo cyo gufunga umuntu ukekwaho icyaha, umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha yita no ku zindi mpamvu, zaba izirebana n'imyifatire y'ukekwaho icyaha, ubwoko bw'icyaha n'uburemere bwacyo cyangwa igihe ikigamijwe mu gufunga ukekwaho icyaha kidashobora kugerwaho hakoreshejwe ubundi buryo.

RIB igaragaza ko ibyaha byinshi byagaragaye mu 2021 ari ubujura, gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge, gusambanya umwana, gukoresha ibikangisho, guhoza ku nkeke, ubuhemu, ubwambuzi bushukana, inyandiko mpimbano no kwangiza imyaka.

RIB itangaza ko umubare munini w'ibyaha yakiriye, abakekwa bakurikiranywe badafunzwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-kuri-61-3-bafite-dosiye-muri-rib-bakurikiranywe-badafunze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)