Abagororerwa Iwawa batanze umuburo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaganiriye na IGIHE kuri uyu wa 25 Mutarama 2021, bari mu cyikiro cya 22 kirangije amasomo atangirwa Iwawa mu Karere ka Rutsiro, cyatangiye amasomo ku wa 30 Mata 2021, kuri ubu bakaba bari kwitegura gutaha bagasubira mu buzima busanzwe nyuma yo kwigishwa imyuga irimo ubudozi, ubwubatsi, ububaji n'ubuhinzi bwa kijyambere.

Utubereyimfura Rodrigue wo mu Karere ka Kicukiro yavuze ko yigiye byinshi muri iki Kigo, ariko aburira bagenzi bafite imyitwarire idahwitse n'abishobora mu kigare.

Uyu musore watangiye gukoresha ibiyobyabwenge ku myaka 12 gusa ubwo yari akiri umunyeshuri, yagize Ati "Nanywaga urumogi, isigara n'inzoga nyinshi. Ikintu cya mbere nshyiriye bagenzi banjye ni indangagaciro twigiye hano, iyo umuntu azikurikije zimugirira akamaro".

Shema Frank wishoye mu biyobyabwenge ari umugabo wubatse ndetse wanasoje kaminuza, yavuze ko inshuti mbi zishobora kugira ingaruka ku buzima bw'umuntu.

Ati "Inshuti mbi nicyo kintu cyatumye nisanga nkoresha ibiyobyabwenge. Narahemutse, mpemukira abana banjye kandi nanjye ntiretse. Umuryango wanjye nawizeza ko ibi bintu bitazasubira, kandi ndasaba imbabazi Umuryango Nyarwanda.'

Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Iwawa, akaba n'inzobere mu bijyanye n'uburwayi bwo mu mutwe, Dr. Jean Damascene Nshimiyimana, avuga ko amasomo atangirwa Iwawa agamije intego ebyiri, zirimo kugorora (rehabilitation) no gusubiza abantu mu buzima busanzwe (reintegration).

Yasobanuye ko ikibazo gikunze kugaragara mu basore bazanwa muri icyo Kigo, kijyanye n'uburere butangirwa mu muryango kuva umwana akiri muto.

Ati "Kenshi mu miryango niho bipfira kandi niho hari igisubizo. Iyo umugabo n'umugore batumvikana, bakarwana, nta wundi uhazaharira uretse umwana. Abana benshi dufite hano bava muri bene iyo miryango, niyo mpamvu dushishikariza ababyeyi kurera abana neza no kubabera urugero."

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, yavuze ko buri karere kazi umubare w'abasore bavuye Iwawa kagiye kwakira kandi ko biteguye kubasubiza mu buzima busanzwe kugira ngo batazasubira mu buzererezi n'ibindi byatuma bagarurwa Iwawa.

Ati "Twiteguye kubakira no kubafasha kugira ngo batazabisuramo. Imiryango mwasize irabategereje, mwaje muri ba Sawuli ariko ubu mwabaye ba Pawulo. Nk'ubuyobozi twiteguye kubafasha kugira ngo ibyo mwize mubishyire mu bikorwa."

CP Bruce Munyambo, Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire ya Polisi n'izindi nzego, yavuze ko aba basore bakwiye kwitwa imboni z'impinduka aho kwitwa abavuye Iwawa, asaba Umuryango Nyarwanda kubakira, ntubatekereze nk'abanyamakosa.

Ati "Turabasaba kwiha agaciro, ntibagomba kujya mu bikorwa bibi nko kwiba cyangwa kujya mu biyobyabwenge. Turabasaba kongera ubumenyi, bakabyaza umusaruro ibyo bize kugira ngo bazagire imibereho myiza."

Icyiciro kirangije amasomo ni icya 22, aho kuva iki Kigo cyatangira mu 2010, abamaze kuhagororerwa barenga 27.300.

Abagororerwa Iwawa basabye urubyiruko kwirinda ibigare bishobora kurushora mu ngeso mbi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagororerwa-iwawa-batanze-umuburo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)