Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Akeza barimo Mukase bagejwe imbere y'urukiko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu babiri barimo Marie Chantal Mukanzabarushimana ari na we Mukase wa nyakwigendera ndetse n'umukozi wo mu rugo Dative Nirere bagejejwe imbere y'urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022.

Aba bombi batawe muri yombi nyuma y'iperereza ry'ibanze rya RIB ryerekanye ko 'Hari impamvu zituma aba bombi bacyekwa'.

Ubushinjacyaha bwasabiye gufungwa by'agateganyo Marie Chantal Mukanzabarushimana ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Elsie Akeza Rutiyomba, wasanzwe yapfiriye mu kigega cyo mu rugo aho babaga mu karere ka Kicukiro.

Mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane, ubushinjacyaha bwavuze ko uwo wari mukase w'umwana wapfuye, aramutse arekuwe by'agateganyo byahungabanya benshi bababajwe n'urupfu rwa Akeza.

Indi mpamvu ubushinjacyaha bwatanze, ni uko icyo cyaha akekwaho gifite uburemere kandi ashobora gutoroka.

Mukanzabarushimana yahakanye icyaha ashinjwa asa Urukiko kumurekura agakurikiranwa ari hanze.

Urupfu rwa Akeza Elisie Rutiyomba rwababaje benshi kubera amashusho ye yagiye hanze amugaragaza ari gusubiramo indirimbo z'abahanzi batandukanye ubundi arimo gusenga. Byose yakoraga akiri mu mwuka w'abazima.


UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abakekwaho-kugira-uruhare-mu-rupfu-rwa-Akeza-barimo-Mukase-bagejwe-imbere-y-urukiko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)