Abakinnyi ba Guinea batinye gutaha iwabo nyum... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Benshi mu bakinnyi bahamagawe muri Guinea (Syli National) kwitabira igikombe cya Afurika cy'ibihugu, ntibigeze bakora urugendo rusubira iwabo, nyuma yo gusezererwa muri 1/16 cy'igikombe cya Afurika 'CAN 2022' byahise byica isezerano bari bahaye Perezida w'igihugu cyabo, bituma buri wese aca inzira ze ntibasubira iwabo.

Ibitangazamakuru byo muri Guinea byatangaje ko abakinnyi bane gusa bakina imbere mu gihugu aribo bonyine basubiye i Conakry, mu gihe abandi bavuye muri Camroun berekeza mu makipe bkinira.

Abakinnyi basubiye muri Guinea ni abakinira Horoya barimo: Morlaye Sylla, Fodé Camara, Moussa Camara, ndetse na Gaoussou Siby ukinira Wakriya.

Perezida Colonel Mamady Doumbouya, ntabwo yishimiye iyi myitwarire y'abakinnyi bakina i Burayi, byanatumye atangaza ko mu ikipe y'igihugu 'Syli National' hagomba kuba impinduka.

Yagize ati: 'Inama Njyanama yamenyeshejwe kugaruka kwa Sily National muri iki gitondo, Perezida w'inzibacyuho yababajwe n'uko abagize ikipe ya Guinea bagarutse mu gihugu bari kumwe n'abakinnyi bane gusa. Yategetse Minisitiri wa Siporo gutekereza ku myubakire myiza ya siporo cyane cyane umupira w'amaguru hamwe no gushaka, gushyigikira no gutoza abakiri bato bafite impano mu gihugu cyose".

Ibi bikaba byavuzwe n'umuvugizi wa guverinoma ya Guinea, Ousmane Gaoual Diallo.

Ku wa mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021, nibwo ikipe y'igihugu ya Guinea yahagurutse Conakry yerekeza mu Rwanda, aho yari ije kwitegura imikino y'igikombe cya Afurika cy'ibihugu [CAN 2021] iri kubera muri Cameroun mu ntangiriro z'umwaka utaha.

Mbere y'uko iyi kipe ihaguruka, yabanje kugirana ibiganiro n'umukuru w'iki gihugu, Col. Mamady Doumbouya ababwira ko bagomba kwegukana igikombe cya Afurika cyangwa bakagarura amafaranga batanzweho. Ati" Mugiye mu mikino y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun, mugomba kukizana hano mu gihugu abaturage bakishima cyangwa byabananirana mukadusubiza amafaranga twabatanzeho."

Gusezererwa na Gambia iri ku mwanya wa 150 ku rutonde rwa FIFA, yakoreye amateka kuri Guinea yari ku isezerano rya perezida Doumbouya.

Abakinnyi ba Guinea bayobowe na Naby Keita ukinira Liverpool bafashe umwanzuro wo kudasubira imbere ya Perezida Doumbouya bahitamo kudasubira mu gihugu cyabo ahubwo bafata indege zibasubiza mu makipe bakinira i Burayi n'ahandi.

Mbere yo kwerekeza muri CAN perezida Doumbouya yabwiye abakinnyi ba Guinea ko nibategukana iki gikombe bazasubiza amafaranga yabatanzweho

Perezida Doumbouya yatumye abakinnyi muri Cameroun kuzanira abaturage igikombe cya Afurika bakishima, birangira baviriyemo muri 1/8



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113979/abakinnyi-ba-guinea-batinye-gutaha-iwabo-nyuma-yo-kwica-isezerano-bahaye-perezida-mamady-d-113979.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)