Abakinnyikazi 8 ba ruhago bafite ubwiza burangaza benshi ku Isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahateraniye abantu benshi iyo bigeze ku ngingo ivuga ku bagore impaka ziba nyinshi hibazwa umwiza. Buri si y'imikino uzasangayo abagore babikora kandi babikunze, umupira w'amaguru ni umwe mu mikino izwi cyane ku Isi, tugiye kureba abakinnyi 8 ba ruhago b'abagore bafite ubwiza burangaza benshi.

Twifashishije inkuru y'ikinyamakuru Sports Virsa cyagaragaje abakinnyi b'igitsina gore 2 batangiye umwaka wa 2022 bafite ubwiza bukurura igitsina gabo kurusha abandi.

8. Selina Wagner

Selina Wagner ni umudagekazi ukinira ikipe SC Sand y'iwabo mu Budage. Ni umwe mu bakinnyi bakurura abagabo cyane kurusha abandi. Uyu mukobwa w'imyaka 29 ukina mu kibuga hagati ni umwe mu bakinnyi beza b'abagore Isi ifite.

7. Sydney Leroux

Ni umukinnyi w'imyaka 30 w'umunya-Canada, akaba ari umwe mu bakinnyi beza Isi ifite. Ni rutahizamu wa Orlando Pride, ubu ni umugore washakanye na Dom Dwyer.

6. Nayeli Rangel

Ni umunya-Mexique ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Tigres UNAI, uyu mukobwa w'imyaka 28 akaba azwi cyane kuri Instagram aho ari n'umunyamideli.

5. Adriana Leon

Ni umunya-Cananda ukina mu Bwongereza mu ikipe ya West Ham United. Isura ye irangaza benshi.

Uyu mukobwa w'imyaka 27 ukinira ikipe y'igihugu ya Canada, afatwa nk'umwe mu bakinnyi beza bakiri bato Isi ifite.

4. Anouk Hoogendijk

Ni umuholandi ukinira ikipe ya Ajax, ni umukobwa wigaruriye imitima ya benshi bitewe n'ubwiza bwe, akaba afite abafana benshi cyane hirya no hino ku Isi.

3. Jonelle Filingo

Ni umukinnyikazi wa ruhago w'imyaka 29 ukomoka muri Canada, amaso ye agusha benshi ndetse n'imiterere y'umubiri we, akinira ikipe ya Blue FC ndetse akaba afatwa nk'umwe mu bakinnyi beza b'iyi kipe. Yashakanye na Russel Hopkins aho banafite umwana umwe.

2. Alex Morgan

Ni umunyamerikakazi akaba afatwa nk'umwe mu bakinnyi beza Isi yagize, akinira Orlando Pride. Ubuhanga bwe ku mupira ndetse n'ubwiza bw'umubiri byatumye yigarurira imitima ya benshi ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bakurikirwa cyane ku Isi. Yashakanye na Servando Carrasco.

1. Julia Simic

Ni umudagekazi w'imyaka 31 ukinira ikipe ya West Ham United mu Bwongereza. Akaba ari umwe mu bakinnyi beza ba ruhago bakunzwe n'igitsina gabo cyane bitewe n'isura ye, imiterere bishitura benshi.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyikazi-8-ba-ruhago-bafite-ubwiza-burangaza-benshi-ku-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)