Abakora ingendo muri Musanze bungukiye mu ikoranabuhanga mu kwishyura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Batangiye gukoresha amakarita mu ngendo
Batangiye gukoresha amakarita mu ngendo

Ubwo buryo bw'ikoranabuhanga mu kwishyura ingendo, burakoreshwa mu byerekezo bitandukanye mu Karere ka Musanze na Nyabihu, mu modoka zikorera Vunga, Cyanika na Kinigi, ku bufatanye na CENTRIKA Rw, Ishyirahamwe ryabatwara abagenzi mu Karere ka Musanze (MTC), RFTC, RURA na Police y'u Rwanda.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n'ubukangurambaga bushishikariza abagenzi gufata amakarita ku buntu, abamaze kubona ayo makarita bakaba bashimangira ko gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura biri mu nyungu zabo.

Nisingizwe D'Amour ati 'Ibi ni ubusirimu cyane kandi biri mu nyungu zacu, kuko niba dusanzwe twishyura 300 kugera Kinigi ubu kwikarita tukaba dukozaho hakagenda amafaranga 220 ni inyungu, birinda n'akajagari dore ko turi no mu bihe dusabwa kwirinda gufata amafaranga mu ntoki aho bishobora kwanduza COVID-19'.

Ni gahunda yashyizweho hanagamijwe kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19
Ni gahunda yashyizweho hanagamijwe kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19

Undi werekeza mu Kinigi ati 'Ndi mu bafashe ikarita bwa mbere nkimara kumva ko hari poromosiyo, ni iby'ingenzi kuko bifasha kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga. Biri mu nyungu zacu kuko icyo bizadufasha hagiyeho igiciro gihoraho, bitandukanye na kwa kundi ujya gutega umushoferi akakugenera igiciro, rimwe ngo ni 500, ubundi ngo ni 300'.

Ni gahunda yashimishije n'abashoferi, aho bemeza ko kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga bikuraho imbogamizi zo kwishyura, rimwe na rimwe hakaba ubwo habuze ayo kugarura umugenzi akaba yashwana n'umushoferi.

Ikindi ngo ni uburyo bwiza bwo kwirInda gufata amafaranga mu ntoki, aho usanga rimwe na rimwe amafaranga aburira mu ntoki z'abantu benshi ugasanga umushoferi ashwanye na ba nyiriimodoka, ikindi ngo bikarwanya no kwanduzanya COVID-19.

Ni gahunda yashyizwe mu modoka zijya mu nkengero z
Ni gahunda yashyizwe mu modoka zijya mu nkengero z'umujyi wa Musanze

Iyamuremye JMV w'ubushoferi, ati 'Badushishikarije kubwira abantu ngo bafate amakarita ku buntu bamwe barayafata, iyi gahunda ni ingenzi kuko ikibazo cyo gufata amafaranga mu ntoki kigiye gukemuka, kirafasha n'aba Bosi kujya babona amafaranga yabo yuzuye bitanyuze mu ntoki z'abantu benshi. Hari ubwo umuntu yabaga yakwitwaza ko bayamwibye kandi ataribyo, ahubwo ko aba yayakemuje ibibazo bye ugasanga ashwanye n'abamuyobora'.

Undi mushoferi witwa Ndayisenga Elysée, ati 'Iri ni iterambere, wenda biragoranye kubyumva hagati y'abashoferi n'abaturage nk'umushinga ugitangira, ikindi muri iki gihe turimo guhererekanya amafaranga byari ikibazo, ariko ubu kirakemutse'.

N'ubwo bishimiye iyo gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura, imbogamizi bagihura nazo ngo ni uko aba Agents babafasha gushyira amafaranga ku ikarita bakiri bake, bikaba ngombwa ko abafite amakarita babakorezaho bakabaca akayabo.

Bashyiriweho amakarita yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga
Bashyiriweho amakarita yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga

Kurumvune Cyriaque Ushinzwe imodoka za RFTC mu Karere ka Musanze, yamaze impungenge abo baturage avuga ko bagiye kongera abakozi babafasha gushyira amafaranga ku makarita.

Avuga kandi ko kuba bagiye gukoresha ikarita mu kwishyura ingendo, bikuraho amanyanga yakorwaga na bamwe mu bashoferi bajyaga bishyuza abagenzi amafaranga menshi, asaba abaturage gukomeza gufata amakarita birinda gufata amafaranga mu ntoki, ibishobora kuba intandaro y'ikwirakwizwa rya COVID-19.

Ayo makarita yo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga, arimo gutangirwa muri Gare ya Musanze aho uhabwa ikarita asabwa amafaranga igihumbi, nyuma y'uko promosiyo yo gufata ikarita ku buntu bemeza ko yarangiye.

Bashyiriweho uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga
Bashyiriweho uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakora-ingendo-muri-musanze-bungukiye-mu-ikoranabuhanga-mu-kwishyura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)