Abakoresha abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bihanangirijwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Kiganiro n'abanyamakuru cyateguwe n'Ihuriro ry'Imiryango y'Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ku wa 19 Mutarama 2022, hatanzwe urugero rwa Busyete umaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga, aho yakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko kuko afite ubumuga bwo mu mutwe, nubwo abamukoresha basa nk'aho baba bagamije gusetsa abantu gusa.

Uyu mugabo yagaragaye yanyweshejwe inzoga nyinshi zituma avuga ibintu biterekeranye, kandi ubwo amashusho ye akagaragazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascène, yavuze ko bidakwiye ko umuntu yakoresha undi kubera ubumuga afite agamije indamu ku giti cye.

Ati 'Nk'Ihuriro dutekereza ko umuntu ufite ubumuga akwiye kurindwa, turamagana ibi bikorwa twivuye inyuma. Birashoboka ko ababikora batazi neza ko bihanwa n'amategeko ariko uyu niwo mwanya [wo kwegera na] bagenzi bacu babikora bakigishwa.'

Umuyobozi w'Umuryango w'abafite ubumuga bwo mu mutwe bakoresha imiti n'abigeze kuyikoresha, Mutesi Rose, yavuze ko kwihisha mu mutaka wo kubakorera ubuvugizi bidakwiye kuba iturufu yo guhohotera uburenganzira bwabo.

Ati 'Gukoresha abafite ubumuga mu bikorwa bigamije indonke mu izina ryo kubakorera ubuvugizi, sibyo. Ahubwo bafashwa mu bikorwa byo kwiteza imbere kuko ibyo bindi binyuranyije n'amategeko.'

Amategeko avuga iki kuri iyi ngingo?

Hari bamwe mu bakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe mu nyungu zabo, batazi ko bihanwa mu mategeko nyamara ari icyaha mu bindi.

Itegeko rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange mu Rwanda ryo mu 2007, ingingo ya gatatu iteganya ko umuntu ufite ubumuga wese afite uburenganzira bungana n'ubw'abandi imbere y'amategeko, agomba kubahwa ndetse no guhabwa agaciro gakwiye ikiremwamuntu.

Ingingo ya 27 iteganya ko umuntu wese ukoreye ufite ubumuga icyaha cy'ivangura cyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganywa n'ingingo z'igitabo cy'amategeko ahana n'iz'amategeko yihariye ku birebana n'icyo cyaha.

Ingingo 163 y'itegeko Nshinga ryo mu 2018 iteganya ko ubihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 nk'uko ryavuguruwe mu 2015, ingingo yaryo ya 13 igaragaza neza ko umuntu ari umunyagitinyiro, indahungabanywa kandi Leta ifite inshingano zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera.

Uretse no kuba bihanirwa n'amategeko, ku bakora umwuga w'itangazamakuru bihabanye n'amahame agenga uwo mwuga.

Ubusanzwe igitabo cy'amahame agenga imyitwarire y'umwuga w'Itangazamakuru mu Rwanda, ingingo ya kane igaragaza ko umunyamakuru yirinda kwandika cyangwa gutangaza amakuru abogamye, abiba urwango rushingiye ku ibara ry'uruhu, ku miryango, ku moko, ku idini, ku gitsina, ku myaka y'ubukure, ku mibereho, ku bumuga, ku ndwara z'ibyorezo cyangwa n'indi miterere y'ubuzima.

Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye iki kiganiro basabye ko bahabwa amahugurwa mu rwego rwo kunoza imikorere yabo mu bijyanye no kwita ku bantu bafite ubumuga mu rwego rw'amajwi n'amashusho cyangwa inyandiko.

NUDOR yatangaje ko hari inzego yashyikirije amakuru ajyanye n'ibi bikorwa by'abakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe mu nyungu zabo bwite. Izo nzego zirimo Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Minisiteri y'ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Transparency International Rwanda, ndetse n'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga.

Yagaragaje ko nta munyamakuru urasabirwa ibihano bijyanye no gukora iri hohotera ku bafite ubumuga bwo mu mutwe, ariko bishimangirwa ko ibi bikorwa bigiye gukurikiranwa n'inzego bireba.

Abakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe bamaganywe
Gukoresha umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe mu buryo bwo kumuhohotera bihanirwa n'amategeko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoresha-abantu-bafite-ubumuga-bwo-mu-mutwe-bihanangirijwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)