Abakozi 192 b'ibitaro bahuguwe ku moko y'inkongi z'umuriro n'uko zirwanywa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahuguwe ni abagaganga, abaforomo, abatekenisiye, abahagarariye amashami yo mu bitaro, abashinzwe umutekano wo mu bitaro ndetse n'abakora amasuku.

Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi, ivuga ko bimwe mu byo basobanuriwe ari amoko y'inkongi z'umuriro ndetse n'ikiwutera, banahabwa ubumenyi bw'ibanze mu gukoresha bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kurwanya no gukumira inkongi z'imiriro.

Uretse abakozi b'ibitaro bya Masaka bahuguye, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z'umuriro, riheruka guhugura ibyiciro bitandukanye birimo abanyeshuri n'abakozi bo ku ishuri atandukanye ndetse n'abaturage mu midugudu iwabo, nk'aho baherutse guhuguye abatuye mu Kagari ka Biryogo.

Inkongi z'imiriro zimaze igihe zibasira ahantu hatandukanye harimo iheruka gutwika Agakiriro ka Gisozi ndetse n'izimaze iminsi zibasira abaturage zitewe na gaze batekeraho nk'iheruka guturikira mu Kagari ka Biryogo mu Karere ka Nyarugenge.

Polisi irasaba abantu bose kwirinda icyo ari cyo cyose cyatera inkongi y'umuriro ariko kandi mu gihe iramutse ibaye, bakihutira guhamagara kuri nimero 0788311224 cyangwa 0788311120.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakozi-192-b-ibitaro-bahuguwe-ku-moko-y-inkongi-z-umuriro-n-uko-zirwanywa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)