Abamotari barabyinira ku rukoma, nyuma yo gushyira igitutu kuri Guverinoma mubazi igahagarikwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyigaragambyo ikaze y'abamotari binubiraga ikoreshwa rya mubazi bavuga ko zibagusha mu gihombo, Guverinoma y'u Rwanda yategetse ko kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2022 kugenzura mubazi bibaye bihagaritswe igihe kitazwi.

Birashoboka ko igitutu cy'abamotari baramukiye mu myigaragambyo idasanzwe  mu gitondo cya tariki 13 Mutarama 2022, aricyo ntandaro y'umwanzuro wa guverinoma wo gusubika igenzura rya mu bazi zari zimaze iminsi micye zihawe abamotari bo mu mujyi wa Kigali, ariko bakijujutira ko zibahombya.

Umuvugizi wungirije wa  guverinoma y'u Rwanda bwana Alain Mukurarinda niwe watangaje ko kugenzura mubazi bibaye bisubitswe.

Yagize ati 'Hemejwe y'uko ibyo kugenzura mubazi biba bisubitswe…mubazi zirasubitswe byumvikane neza, ubu ikigiye kwitabwaho ni umutekano w'abamotari ubwabo n'abo bahetse ku muhanda.'

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bavuze ko banyuzwe n'umwanzuro wo gusubika igenzura rya mubazi, kuko zabashoraga mu bihombo kandi imikorere yazo ikaba yarimo inenge zibagonganisha n'abakiriya babo.

Umwe yagize ati'Twacyakiriye neza! Urebye muri macye ntacyo bitwaye urabona n'abamotari dufite akanyamuneza, turanezerewe n'aho turi kugenda hose..urabona rwose ko hari ikintu cyahindutse.'

Mugenzi we ati 'Mbere na mbere ndabanza gushimira guverinoma yacu kubera ko inshuro nyinshi yita ku kibazo cy'abaturage.  Mu by'ukuri ibi bintu bya mubazi yaba njye w'umumotari, yaba nawe mugenzi utega moto, nta kintu na kimwe bitumariye.'

N'ubwo igenzura ku ikoreshwa rya mubazi ryabaye risubitswe igihe kitazwi, umuvugizi wungirije wa guverinoma Bwana Alain Mukurarinda ashimangira ko mubazi zitakuweho burundu, ariko zizongera gukoreshwa nyuma y'ibiganiro bihagije bizahabwa abamotari.

Yagize ati'Abamotari bagomba kuganira no kuganirizwa no gusobanurirwa kuri mubazi, kuko ntabwo izavaho. Noneho uzi ko bamwe bagiye bavuga ngo hari igihe tubona baduturaho ibintu tutazi ibyo ari byo, basobanurirwe akamaro kayo n'impamvu igomba gukoreshwa. Noneho nibamara kuganira kuri mubazi abantu bose babyumva kimwe, izongere ikoreshwe.'

Abamotari nabo bifuza ko uzabagarura imbere mu bazi, agomba kubanza kwita kub byifuzo byabo by'umwihariko ibirebana n'ibiciro bikitabwaho.

Umwe ati'Twishimiye ko babonye akababaro kacu, ariko abantu nibajya gushora imari bajye babwira abo bagiye gushoramo imari, abagenerwabikorwa, bababwire bati iki kintu cyatumarira iki? Twagikoresha iki? Cyatugirira akahe kamaro?'

Mugenzi we ati 'Basubukuye ikongera gukoreshwa, batumenyesha tukicara tukabiganiraho tukareba inyungu natwe dufitemo. Twakumvikana tugakorana nabo nta kibazo cyaba gihari.'

Guverinoma ivuga ko mbere yo kongera gukoresha mubazi, hagiye kwitabwa ku bamotari bari mu muhanda batujuje ibyangombwa birimo ubwishingizi, icyemezo cy'ibemerera gutwara abantu n'ibintu,  ndetse n'icyo gutwara ibinyabiziga.

Mu bamotari babarirwa mu bihumbi 26 babarizwa mu mujyi wa Kigali, abagera ku 7 ngo bakora nta byangombwa byuzuye bafite.

Tito DUSABIREMA

The post Abamotari barabyinira ku rukoma, nyuma yo gushyira igitutu kuri Guverinoma mubazi igahagarikwa appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/01/14/abamotari-barabyinira-ku-rukoma-nyuma-yo-gushyira-igitutu-kuri-guverinoma-mubazi-igahagarikwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abamotari-barabyinira-ku-rukoma-nyuma-yo-gushyira-igitutu-kuri-guverinoma-mubazi-igahagarikwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)