Mu gihugu cy'Ubuhinde mu gace ka Jarkhand haravugwa inkuru ibabaje ndetse inatangaje yabana bato, uwimyaka 6 ndetse nuwimyaka 13 bafite indwara ituma bagaragara nkabashaje mu ndimi zamahanga yitwa Cutis Laxa. Iyi ndwara ituma aba bana bombi bagaragara nkabashaje kwisura kurusha yewe nababyeyi babo.
Ababyeyi baba bana batangaza ko aba bana navutse Ari bazima ntakibazo nagito bafite. Ababyeyi bavugako aba bana bakimara kugeza ukwezi kumwe bahitaga barwara indwara yitwa pneumonia yibasira ibihaha. Nyuma uruhu rwaba bana rwaje kujya rugenda rwumagara. Ababyeyi babo Nyuma yo kuva Kwa muganga basanze barwaye indwara yitwa Cutis Laxa ariyo ituma bagaragara nkabashaje.
Umukobwa niwe mukuru afite 13 akaba yitwa Anjali, umuhungu aramukurikira afite 6 akaba yitwa Keshav. Bose bafite iyi ndwara kandi Bose byagenze kimwe kugirango ababyeyi bamenyeko barwaye ubu burwayi.
Ababyeyi bavugako ubu burwayi bubabangamira ndetse bukabangamira nabana cyane ko Aho banyuze amagambo babavuga nuko babafata biba bitaboroheye.
Abaganga bababwiyeko aba bana bashobora kuba bavurwa ndetse bakabaho ubuzima bwiza nkabandi bantu basanzwe.