Abandi banyarwanda 31 bagejejwe mu Rwanda bavuye muri Uganda aho bari bafungiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda saa kumi n'igice zo kuri uyu wa 15 Mutarama 2022, banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Bagizwe n'abagabo 22, abagore batandatu (06), n'abana batatu (3).

Bakigera ku mupaka wa Kagitumba, bakiriwe n'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka ku ruhande rw'u Rwanda.

Bafashwe bashinjwa gutura, kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n'amategeko n'ubwo bamwe banyuze ku mupaka wemewe. Hari n'abandi bashinjwa kuba ba maneko b'u Rwanda.

Nizeyimana Hassan ukomoka mu Karere ka Rubavu yagiye mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Cyankwanzi muri Gicurasi 2016 anyuze ku mupaka wa Cyanika.

Avuga ko yaje kuhava ajya ahitwa Wakiso ari na ho yafatiwe ku wa 23 Ugushyingo 2021, ajyanwa gufungirwa ahakorera urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda (CMI) i Mbuya ahafungirwa ukwezi n'ibyumweru bibiri akorerwa iyicarubozo.

Nizeyimana ngo yakubitwaga ijoro n'amanywa ahatirwa kwemera ko ari maneko w'u Rwanda.

Yavuye muri CMI ajya gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke aho yamaze iminsi ine nabwo akubitwa nyuma ajyanwa kuri Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye agarurwa mu Rwanda.

Mu rukiko ngo yashinjwe gutunga ibyangombwa bya Uganda kandi atari umuturage wayo.

Twizerimana Edison wo mu Karere ka Nyabihu yagiye mu gihugu cya Uganda muri 2018 anyuze ku mupaka wa Cyanika. Yakoreraga imirimo isanzwe ahitwa Wakiso ari na ho yafatiwe ku wa 23 Ugushyingo 2021 ajya gufungirwa muri CMI i Mbuya ahamara ukwezi n'ibyumweru bibiri akubitwa amanywa n'ijoro.

Nyuma yoherejwe mu kigo cya gisirikare cya Makenke ahamara iminsi ine nyuma afungirwa muri kasho ya Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye agarurwa mu Rwanda.

Twizerimana yashinjwaga kuba maneko w'u Rwanda no kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Uwitwa Rwabizi ukomoka mu Karere ka Gicumbi yagiye muri Uganda mu 2008 ahitwa Nakasongola aho yakoreraga imirimo y'ubuhinzi afatwa tariki 03 Kanama 2021 n'igisirikare cya Uganda ajya gufungirwa muri CMI i Mbuya mu gihe cy'amezi atanu akubitwa amanywa n'ijoro.

Avuga ko yakubitwaga kugira ngo yemere ko ari maneko w'u Rwanda no gutura muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Nyuma yajyanywe mu kigo cya gisirikare cya Makenke ahamara iminsi ine, nyuma ajyanwa muri kasho ya Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye azanwa mu Rwanda.

Muri aba Banyarwanda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba bari bafunzwe bashinjwa kuba no kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n'amategeko no kuba ba maneko b'u Rwanda, harimo abasore babiri ari bo Dukuze Gervais na Hakizimana Thadée bakoreraga akazi muri Kenya bakaba baragiyeyo banyuze muri Tanzaniya ku mupaka wa Rusumo mu mwaka wa 2019.

Mu kugaruka mu Rwanda bifashishije inzira ya Uganda bafatirwa i Mbarara n'igisirikare cya Uganda ku wa 03 Mutarama 2022, bajya gufungirwa muri kasho ya Polisi ya Mbarara.

Aba bombi ngo bambuwe n'igisirikare cya Uganda amashilingi ya Kenya ibihumbi 24, ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 214 mu mafaranga y'u Rwanda.

Aba Banyarwanda uko ari 31 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba benshi bagiye bamburwa amafaranga, abandi bateshwa imitungo yabo bari bamaze kubonera muri icyo gihugu.

Umwe muri bo byagaragaye ko afite ubwandu bwa COVID-19 akaba agomba kubanza kwitabwaho n'abaganga, naho abanda 30 bacumbikiwe mu kigo cya IPRC-Nyagatare mu kato bakazahava berekeza mu miryango yabo.

Source: Kigali Today



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abandi-banyarwanda-31-bagejejwe-mu-rwanda-bavuye-muri-uganda-aho-bari-bafungiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)