- Minisitiri Bamporiki ahamya ko Abanyarwanda bari hanze ari amahitamo yabo
Yabitangaje ubwo yari mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y'u Rwanda, cyari gifite umutwe ugira uti 'Kwizihiza Intwali z'Igihugu', aho yagaragaje ko hari itandukaniro hagati y'Abanyarwanda bari barimwe uburenganzira ku gihugu cyabo n'Abanyarwanda bari hanze muri iki gihe, barimo n'abari mu mitwe irwanya u Rwanda.
Yavuze ko abakuru babisobanukiwe, abwira abakiri bato ko icyo bakwiye kumenya ari uko iyo igihugu gihari, Umukuru w'igihugu akavuga ko ari iwanyu wahaza igihe ushakiye ugatemberera ahandi ukagaruka, ariko ukaba utahakorera ibyo wishakiye bibangamiye abandi.
Ibyo bitandukanye n'abantu babayeho bazi neza ko igihugu ari icyabo, ukiyoboye azi ko abo ayoboye ari abacyo ariko badashobora kukigeramo.
Minisitiri Bamporiki avuga ko uyu munsi abaturarwanda bari hanze y'u Rwanda abenshi ari amahitamo yabo, ndetse ko bamwe inyota bafite ari iy'ubutegetsi kuko bashaka kukizamo ari uko baje gutegeka.
Yongeraho ko mbere hari ingorane nyinshi aho byari bigoye gutaha mu Rwanda rwababyaye ku bari batuye Zaire, Uganda n'ahandi, nyamara kuri ubu umuntu akaba asaba kuza mu gihugu cye aturutse kure y'umugabane, agahita abihabwa ako kanya anyuze mu kirere ndetse agataha aririmba 'Ndi Umunyarwanda' ntacyo yikanga.
Uwo muyobozi ashimangira ko izo ngorane zariho icyo gihe utazigereranya n'iz'uyu munsi, kuko izihari kuri ubu ari umurengwe, ibyaha, imiteto n'inyota y'ubutegetsi y'abashaka gutaha ari uko baza basumba abahari, ndetse n'ingengabitekerezo yarwanyijwe na RPF yo gukuraho itonesha, kuvangura no kumunga ubukungu bw'igihugu, aho guharanira inyungu z'Abanyarwanda.
Akomeza avuga ko hari udutsiko dushaka inyungu zatwo bwite tutazabigeraho kuko igihugu cy'ubatse mu nyungu z'Abanyarwanda, ndetse akibutsa ko utwo dutsiko tuzavunwa no kubitekereza ariko tutazigera tubigeraho.