Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda barasabwa gushishoza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abitangaje mu gihe umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wari ufunze guhera 2019 wongeye gufungurwa guhera tariki 31 Mutarama 2022.

Mu kiganiro yagiranye na RBA ku Cyumweru tariki ya 30 Mutarama 2022, Alain Mukuralinda yatangaje ko gufungura umupaka ari intambwe itewe ariko ko ibibazo u Rwanda rwagaragaje bitazaba bikemutse kubera ko umupaka wafunguwe, ahubwo abazagenda ngo bakwiye gushishoza.

Yagize ati 'Iriya rero ni intambwe itewe ni ukuvuga ngo ntabwo ibibazo u Rwanda rwagaragaje bizaba bikemutse kubera ko umupaka wafunguwe, bivuze ngo abantu bazagenda kuko umupaka urafunguye ariko bagomba gukomeza gushishoza.'

Ati 'Ni no kuvuga tuti ese ko u Rwanda rugaragaje ugushaka mu kujya muri ya nzira yo gukemura ibibazo, ese koko niko bihise bigenda? Ejo ntabazakubitwa? Ntabazahohoterwa? Ntabazamburwa ibintu? Ese hari umuntu wo mu mutwe runaka mu bashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda wirukanywe cyangwa wafashwe? Ntekereza ko ibyo ari byo dukomeza kureba ko bitungana.'




Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/abanyarwanda-bifuza-kujya-muri-uganda-barasabwa-gushishoza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)