Abarimo kubakirwa inzu na Green Gicumbi barishimira ko bagiye kuva muri ntuye nabi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Inzu abo batirage barimo kubakirwa zizuzura muri Mata uyu mwaka
Inzu abo batirage barimo kubakirwa zizuzura muri Mata uyu mwaka

Uwo mushinga watangiye kubakira inzu imiryango 40 itari ifite aho kuba, bityo iture itekanye inabashe gukora yiteze imbere, cyane ko igizwe n'abatishoboye, bikaba biteganyijwe ko zizaba zuzuye muri Mata uyu mwaka.

Umwe wabaruwe mu bazahabwa inzu ku ikibitiro, ni Uwanyirigira Sophia wo mu Murenge wa Rubaya mu Kagari ka Nyamiyaga, avuga ko yishimiye icyo gikorwa kuko atatekerezaga ko yazabona inzu ye.

Ati 'Imvura yaguye ari nyinshi noneho amazi aramanuka aduhirikira inzu, nyuma baducumbikira mu mashuri. Icyakora baje kutubarura batubwira ko bagiye kutwubakira inzu nziza nkumva ari inzozi, none ndabona ibyari inzozi bigiye kuba impamo kuko inzu barimo kuzitwubakira. Ndishimye cyane kandi ndashimira umushinga Green Gicumbi ugiye kudukura muri ntuye nabi'.

Uretse kuba ategereje ko inzu ye yuzura akayitahamo, Uwanyirigira ubu yahawe akazi mu mudugudu wubakwamo izo nzu, ku buryo akora agahembwa akagira ayo yifashisha n'umuryango we ndetse akanizigamira.

Undi na we utegereje inzu ni Nyirabashyitsi Josiane, avuga ko agize amahirwe akomeye kuko atazongera guhangayika.

Ati 'Ndashimira cyane ubuyobozi bwabonye ko nkeneye inzu none ikaba igiye kuzura. Ni ibyishimo byinshi kuri jyewe, kuko ubu sinzongera kugira impungenge zo kuba nasiga umwana mu nzu ngiye gushaka igitunga urugo, kuko uko mbibona ari inzu nziza, ikomeye kandi yubatse ahatari mu manegeka'.

Umuyobozi w'Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, avuga ko uretse kubakira inzu abagenerwabikorwa, bazanahabwa ubundi bufasha kuko ari imiryango itishoboye.

Ati 'Abagenerwabikorwa b'uyu mushinga ni abo mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri by'ubudehe, bivuze ko ari abakene bafashwa kwiyubaka. Muri bo abafite imbaraga bose tubaha akazi, haba hano twubaka, mu materasi, mu gutera ibiti n'ahandi, ni bo b'ibanze. Nyuma yo kubaha inzu tuzabaha n'inka, bazafashwa guhinga imboga n'ibindi'.

Biteganyijwe ko umushinga Green Gicumbi uzubakira imiryango 200, aho inzu 100 zizubakwa mu Murenge wa Rubaya ari na ho hagiye kuzura izo 40, naho izindi 100 zikazubakwa mu Murenge wa Kaniga, uwo mushinga ukazarangira utwaye miliyari 1.6 y'Amafaranga y'u Rwanda.

Hazaba harimo n
Hazaba harimo n'inzu zigeretse

Umushinga Green Gicumbi umaze mu Karere ka Gicumbi imyaka ibiri ariko ibikorwa byawo bikaba bikomeje kuko biteganyijwe ko uzamara imyaka itandatu. Uwo mushinga ukora ibikorwa byo kurengera ibidukikije, aho bacukura amaterasi, gutera ibiti, gusazura amashyamba yaba aya Leta n'ay'abantu ubwabo, guha abaturage imbuto nziza no kubahugura ku buhinzi butanga umusaruro utubutse n'ibindi.

Uwo mushinga ukorera mu mirenge icyenda y'Akarere ka Gicumbi, ari yo Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abarimo-kubakirwa-inzu-na-green-gicumbi-barishimira-ko-bagiye-kuva-muri-ntuye-nabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)