Abashoje kugororerwayo Iwawa baranenga ubuyobozi bw'uturere batuyemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagera ku 1585 basezerewe bari bamaze iminsi bagororerwa Iwawa, bagaragaje ibyishimo byinshi mu kwitegura gusubira mumuryango yabo.

Ku nshuro ya 22 nibwo Iwawa basezereye bamwe mu bari bamaze amezi 9 bahagororerwa.

Abahagororerwa bize imyuga myinshi izabateza imbere mu buzima bwo hanze irimo umuhinzi, ububaji,ubwubatsi, ubudozi n'indi myuga itandukanye.

Gusa nubwo uru rubyiruko rwasezerewe rurangije inyigisho rumaze kwiga, nyuma yo guhindura imyumvire mibi bari bafite yo gukoresha ibiyobyabwenge,bakaba bagiye gusubira mu buzima busanzwe nubwo hari icyo banenga.

Bamwe mu rubyiruko rugororerwa Iwawa bagarutse inshuro zirenga eshatu baranenga uturere batuyemo kuko tugira uruhare rwo kubajyana kugororerwa Iwawa ariko bataha bakabirengagiza ntibabafashe mu byo bize kandi mu gusezererwa ubuyobozi bw'uturere bubizeza ko nyuma yo gusubira mu buzima busanzwe buzabafasha.

Icyakora ngo iyo batashye barategereza amaso agahera mu kirere bamwe bigatuma basubira mu biyobyabwenge bitewe no kwitekerezaho bakabura igisubizo.

Ishimwe Pasifique n'umwe mu barangirije umwuga w'ubudozi Iwawa ahagarutse ku nshuro ya 3 ariko aranenga Akarere ka Nyarugenge umurenge wa Muhima kuko bugira uruhare mu kubajyana ahitwa kwa Kabuga ndetse bikabaviramo kujya Iwawa nubwo batahinubira.

Yakomeje avuga ko agiye Iwawa ku nshuro ya 3 ariko atari uko ari igihazi ahubwo biterwa no kwitekerezaho nyuma yo kuva kugororwa ariko ntakore ibyo yahuguriwe ubukene bwamwica akiyahuza urumogi n'ibindi biyobyabwenge bigatuma asubira kwiga ibyo yarangije.

Fred Mufulukye,Umuyobozi wa NRS ati" Habayeho gukurikirana buri muntu ku giti cye ku buryo twabonye bahindutse kandi biyemeje Kuba imboni y'umuntu ku giti cye.

Gusa yabwiye abarangije ko bigishijwe bihagije kandi byagiye bigaragara ko hari abahawe amahirwe.

Gusa yongeyeho ko abazakomeza kubigira akamenyero bazagana inkiko kuko hari abagarutse ku nshuro ya 4.

Yijeje abarangige iki gihembwe ko bamaze kuganira n'uturere twose ko bagomba gukurikirana abashoje Iwawa iki gihembwe ku buryo n'imiryango igomba kubakira neza kuko bayiganirije kandi ko abana babo bahindutse ku kigero gikwiye.

Madamu Ingabire Assumpta wavuye muri Minaloc ariwe wari umushyitsi mukuru nawe yunze mu rya Fred Mufulukye,ati "abagororerwa aha bose bagiye kujya mu buzima busanzwe ariko nta kibazo twateguye uburyo bwose abasohotse bagiye gutangiriraho ubuzima kandi buri gihe twe tuzajya dukorana inama n'uturere tumenye uko babayeho."

Gusa iyo witegereje ndetse ukanaganira n'abashoje iki cyiciro ubona ko bitoroshye ko bahinduka burundu ubuyobozi bwibanze ndetse n'uturere batabishyizemo imbaraga no kubaba hafi bagafshwa gukora ibyo bize mu kigo ngororamuco cya Iwawa.









Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abashoje-kugororerwayo-iwawa-baranenga-ubuyobozi-bw-uturere-batuyemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)