Aba nibo basore umukobwa aba akwiriye kwitondera byaba ngombwa akabirinda nkuko urubuga LifeHack rwabigaragaje:
1.Umusore udafite intego
Umusore udafite intego mu buzima na we ukwiriye kumwirinda. Umusore udafite inzozi aharanira kugeraho, umusore udafite icyerekezo cy'iterambere nawe yagusubiza inyuma cyangwa akakubera umutwaro.
2.Umusore ukundana n'abakobwa benshi
Uyu munsi wamufashe yaguciye inyuma, ejo ukamufatana n'undi mukobwa buri gihe ukamubabarira. Uyu muntu umeze gutya ugomba kumwirinda kuko ingeso ntago ipfa gukira, ahubwo yazanakwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Munabanye iyi ngeso yazayikomeza maze ukazahora wicuza impamvu wemeye kumubera umugore.
3.Umunyamujinya
Imico y'umuntu ugenda uyibonera ku tuntu duto. Niba umusore mukundana arakara akagufata ukabona agiye kugukubita, niba umuntu wese umurakaje ahita akubita byerekana umuntu w'umunyamujinya kandi igihe muzabana uwo yazanakugirira nabi cyangwa akajya ahora aguhohotera.
4. Umusore utajya yemera amakosa
Umuntu utemerera ikosa ahubwo buri gihe akabigereka ku bandi bigaragaza ko ari umuntu udashobora kubahiriza inshingano ze uko bikwiriye.
5.Umusore ugenzwa no kuryamana nawe gusa
Umusore mutajya mwicara ngo muganire, umusore utajya akugira inama ahubwo buri gihe akubwira ko akumbuye kuryamana nawe. Mwahura akaba ari cyo kiganiro gusa. Mwaba muri kumwe akaba ashaka ko muryanama gusa ibi byose bikwereka umusore utaguha agaciro.
6.Umusore wumva ko abagabo baruta abagore muri byose
Umusore usuzugura abagore, wumva ko abagore ari abanyantege nke kandi ko nta nama nzima umugore yagira umuntu, uyu na we ntuzakundane na we kuko nta na rimwe azaha agaciro ibitekerezo byawe. Buri gihe niwe uzajya afata umwanzuro niyo yaba atari mukuri kandi urugo rwubakwa na babiri aho kuba umuntu kugiti cye.
Source : https://yegob.rw/abasore-umukobwa-wumutima-adakwiye-kwemera-ko-bamutereta/