Ibi biganiro byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Mutarama 2022.
Ababyitabiriye barimo Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen J Bosco Kazura na mugenzi we wa Mozambique, Admiral [General] Joaquim Mangrasse. Aba biyongeraho abayobozi bakuru ba Polisi ndetse n'abashinzwe iperereza.
Itsinda ryavuye muri Mozambique riyobowe na Admiral Joacquim Rivas Mangrasse riri mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Mutarama, biteganyijwe ko ruzasozwa ku wa 10 Mutarama 2022.
Admiral Joaquim Rivas Mangrasse yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimira Leta y'u Rwanda no kurebera hamwe uko bakomeza gufatanya mu bikorwa byo kurwanya imitwe y'iterabwoba muri Mozambique cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado.
Yagize ati 'Kugeza ubu ibikorwa inzego z'umutekano z'u Rwanda zifashamo iza Mozambique bimaze gutanga umusaruro ushimishije. Kuva Ingabo z'u Rwanda na Polisi bahagera bashoboye kwisubiza iriya ntara yari yarigaruriwe n'umwanzi. Bari barigaruriye agace gakomeye cyane ka Mocímboa da Praia ariko ubu hari umutekano, abaturage basubiye mu byabo n'ibikorwa by'ubucuruzi byongeye gusubukurwa, hari amahoro.'
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abayobozi barebeye hamwe ibimaze kugerwaho mu gihe gishize ingabo na Polisi by'u Rwanda bagiye muri kurwanya iterabwoba.
Yagize ati 'Muri ibi biganiro hari hagamijwe gusuzuma ibyagezweho muri aya mezi atandatu ashize no gukomeza ubufatanye kugira ngo icyajyanye inzego z'umutekano z'u Rwanda muri kiriya gihugu kigerweho aricyo kugarura umutekano n'ituze muri kiriya gihugu cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado.'
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Colonel Ronald Rwivanga, yavuze ko kuva inzego z'umutekano z'u Rwanda zagera muri Cabo Delgado zarwanyije imitwe y'iterabwoba yari ihari irahunga.
Yakomeje avuga ko usibye no guhashya umwanzi mu bice byo mu Ntara ya Cabo Delgado harimo kuganirwa uko ingabo z'u Rwanda zakubaka ubushobozi bw'ingabo za Mozambique binyuze mu mahugurwa.
Yagize ati 'Ibindi twaganiriyeho uyu munsi ni uburyo bwo gutangiza amahugurwa, ingabo zacu zigahugura izabo (Mozambique) kuko twiyemeje ko tuzarwanya inyeshyamba ariko tukanubaka inzego z'umutekano zabo. Ubu tugeze ku cyiciro cyo gufatanya na bo mu kubaka inzego z'umutekano zabo kugira ngo na bo mu myaka iri imbere bazabe bafite ubushobozi bwo guhangana n'iki kibazo ku giti cyabo.'
Tariki ya 9 Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwohereje ingabo n'abapolisi muri Mozambique guhashya imitwe y'iterabwoba yari yarigaruriye Intara ya Cabo Delgado. Kugeza ubu muri iyi ntara hari amahoro n'umutekano, abaturage basubiye mu byabo ndetse ibikorwa by'ubucuruzi nabyo byarasubukuwe.