Abitwaje intwaro bishe abantu basaga 200 mu Majyaruguru ya Nigeria #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bitero byatangiye ku wa Kabiri w'icyumweru gishize. Abayobozi bavuze ko hari abaturage benshi baburiwe irengero.

Abaturage bo muri Leta ya Zamfara bavuga ko ibyo bitero by'amabandi byakozwe mu guhora ibitero abasirikare bari babagabyeho.

Ibitero by'indege z'abasirikare byagabwe ku wa mbere w'icyumweru gishize mu nkambi z'abitwaje intwaro mu ishyamba ry'i Gusami byahitanye amabandi arenga 100.

Aya mabandi yitwaje intwaro yari ku mapikipiki yiroha mu ngo z'abaturage, barasa uwo bahuye na we wese kandi batwika n'amazu yabo. Abayobozi bavuze ko abantu barenga ibihumbi icumi bahunze ingo zabo.




Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/abitwaje-intwaro-bishe-abantu-basaga-200-mu-majyaruguru-ya-nigeria

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)