Abahanzi bamaze kumenyekana bazaririmba muri ibyo bitaramo barimo Alexis Dusabe, Uzagisenga Isaie, Mahirwe Adeline, Abana ba Nyakwigendera Rev. Nzabonimpa bibumbiye mu itsinda bise 4Brothers n'amakorali nka Bethania, Bethel ya ADEPR Kamembe n'izindi nyinshi zizava impande n'impande mu gihugu.
Mu itangazo ryo guherekeza Rev. Canisius Nzabonimpa watabarutse ku myaka 66 dore ko yabonye izuba mu 1956, Pastor Aimable Nsabayesu wa ADEPR Gihundwe Region wanditse iri tangazo, yavuze ko muri ibi bitaramo bateguye bazahuza umuryango wa Rev. Nzabonimpa Canisius, inshuti za hafi babanye, abo bakoranye umurimo w'Imana n'amakorali azaturuka hirya no hino.
Iri tangazo rikomeza rigira riti "Niba nawe wifuza kuzatanga ubuhamya n'urundi rwibutso rukomeye kuri we, wakohereza ubutumwa bugufi cyangwa WhatsApp kuri +250783103298 (Joel).
Umuhango wo gushyingo uyu mupasiteri, uteganyijwe kuwa Mbere tariki 31/01/2022, ukabera mu Karere ka Rusizi. Ni umuhango uzaba hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yasohotse kuwa 26/01/2022.
Saa Mbiri zuzuye za mu gitondo hazabaho kwakira umurambo mu bitaro bya Gihundwe, Saa Tatu n'igice za mu gitondo habe umuhango wo gusezera nyakwigendera mu rugo i Gihundwe, saa Yine n'igice habe imihango yo kumusezera mu rusengero i Gihundwe: Saa Sita n'igice habe umuhango wo gushyingura mu irimbi i Gihundwe ADEPR, hanyuma saa munani n'igice habe gukarana no gusoza imihango.
Munsi y'iri tangazo bashyizeho icyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cyo Kubara 23:10 havuga ngo "Icyampa nkipfira nk'uko abakiranutsi bapfa, iherezo ryanjye rikaba nk'iryabo".
Rev. Nzabonimpa Canisius yaguye i Rubavu tariki 23/01/2022 ubwo yari yagiye mu ivugabutumwa. Mu myaka yamaze ku Isi, yakoze ivugabutumwa rikomeye harimo inyigisho yagiye ashyira kuri DVD, ibitaramo yagiye ategura mu myaka itandukanye, ibyo yagiye yitabira yatumiwemo ndetse yanagenze amahanga mu kubwiriza ijambo ry'Imana.
Bimwe mu bihugu yagiyemo harimo ibyo yagiyemo mu 2018 aho yamaze amezi agera muri abiri harimo: Norvège, u Bufaransa n'u Bubiligi. Zimwe mu nyigisho ze nk'uko tuzisanga ku mashene anyuranye y'ivugabutumwa ku rubuga rwa youtube, harimo 'Ugucungurwa kw'abari mu isi', 'Iyi si ntigushuke izashira', 'Umugenzi' n'izindi.
Rev. Past Nzabonimpa Canisius yabaye Umuyobozi mu ma Paruwasi atandukanye yo mu itorero rya ADEPR mu karere ka Rusizi harimo Gihundwe, Bigutu, Rwahi, Ntura n'ahandi.