Aho gukubita umuntu nasezera neza Agahinda... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro Sunday Choice cya Isibo TV cyabaye ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022, Haruna Niyonzima usanzwe akinira AS Kiagali ariko akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, yahishuye ko atakomeza kwihanganira ibibera muri ruhago Nyarwanda, aho kuzahata ibaba arwana, azasezera neza kandi akazabikora muri uyu mwaka wa 2022.

Haruna avuga ko uyu mwaka ariwo wa nyuma ari gukina mu Amavubi, yagize ati:

'Ntabwo nasezeyemo kuko njye ntabwo ndi umukinnyi wo gusezera mu Amavubi ngo Abanyarwanda ntibabimenye, ariko biri mu nzira. Nzasezera mu buryo buzwi kandi abantu bose bazabyishimira. Hari uburyo ndi kubiteguramo'.

Umunyamakuru yamubajije ati 'uyu mwaka'? Haruna yasubije ati 'Cyane'.

'Igihe cyose uzakora ikintu abantu ntibakishimire, byaba byiza kukivamo. Nubwo bavuga ko ntacyo twagejeje ku Amavubi kuko tutayajyanye mu gikombe cya Afurika cyangwa ahandi, hari ibyo twishimira twakoze kandi dutewe ishema na byo. Aho kugira ngo ejo nzasohoke mu kibuga nkubite umuntu box (igipfunsi), nasezera hakiri kare, nkigendera neza nta mutima mubi'.

Haruna aheruka gukinira Amavubi ku mukino wa Mali mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 ndetse wari uwa 105 akiniye ikipe y'Igihugu, akaba yaranabishimiwe n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA'.

Haruna wakiniye amakipe menshi atandukanye arimo APR FC na Rayon Sports zo mui Rwanda, Yanga Africans na Simba SC zo muri Tanzania, niwe munyarwanda rukumbi ugaragara ku rutonde rw'abanyabigwa ba FIFA bamaze gukinira ibihugu byabo imikino 100 kuzamura, aho we amaze gukina imikino 105.

Aho yanyuze hose Haruna yagiye agira ibihe byiza mu mupira w'amaguru ndetse abatizwa amazina atandukanye arimo Baba Mzazi, Fundi, Fabregas n'ayandi, amaze igihe kirekire ari kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi.

Uyu mukinnyi wakunze gukina mu kibuga hagati ariko afasha ba rutahizamu, agiye gusezera mu ikipe y'igihugu nta gikombe mpuzamahanga ayisigiye, biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2022 Haruna azasezera mu Amavubi, ibintu yavuze ko ari gutegura neza.

Haruna Niyonzima yavuze ko adashaka gusezera mu ikipe y'igihugu nabi ndetse ko kugira ngo bigerweho uyu mwaka wa 2022 azasezera



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113808/aho-gukubita-umuntu-nasezera-neza-agahinda-ka-haruna-niyonzima-kuri-ruhago-nyarwanda-113808.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)