Akumiro:umugabo w'imyaka 50 yateye inda umwana w'imyaka 11 bafitanye isano – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo wimyaka 50 aravugwaho gutera inda umwana wimyaka 11 wari ufite inzozi zo kuzaba umunyamategeko nkuko yabibwiye itangazamakuru.

Uyu mwana wigaga mu mashuri abanza mu mujyi wa Makurdi muri leta ya Benue,yatewe inda n'umugabo wa nyirasenge wakoraga akazi ko gucunga umutekano muri kaminuza ya leta ya Benue.Bivugwa ko gusambanywa k'uyu mwana byabaye mu mwaka ushize.

Ku munsi w'ejo,uyu mwana yabyaye umwana w'umuhungu nyuma yo guca muri ubu buzima bubi avuga ko yatewe n'umugabo wa nyirasenge w'imyaka 50.

Victoria yavuze ko uyu mugabo witwa Joseph Adoyi ariwe wamufashe ku ngufu amutera iyi nda.Uyu mugabo yari asanzwe afite abandi bana 2 yabyaranye na nyirasenge w'uyu mwana ndetse banarangije amashuri.

Uyu Victoria yoherejwe kuba muri uru rugo ubwo yari afite imyaka 3 none byarangiye ahabyariye umwana yemeza ko ari uw'uyu wamureraga.

Umuganga ufite ubunararibonye bwo kubyaza abagore bakiri bato yavuze ko uyu mwana yabyaye neza ndetse ngo we n'umwana we bameze neza.



Source : https://yegob.rw/akumiroumugabo-wimyaka-50-yateye-inda-umwana-wimyaka-11-bafitanye-isano/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)