Ni inka uyu mukobwa yagabiye Bamporiki mu mpera z'icyumweru gishize, amushimira ko akomeje kubera intangarugero abakiri bato kandi ahesha ishema abakora sinema mu Rwanda.
Ibi byabaye nyuma yuko Isimbi Alliance usanzwe umenyerewe muri Cinema nyarwanda unaherutse gusohora Igice cya Film ye Yise Alliah the Movie, aho yagabiye inka Hon. Bamporiki mu kumushimira nawe agira ati"Ubundi iyo ari umugabo ukugabiye witwa umugaragu, ariko iyo ari umugore ukugabiye [inka] ukayemera witwa idebe, ubu ndi idebe ryawe."
Mu kiganiro Isimbi yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati 'Bamporiki akora sinema, kuba rero yaragiriwe icyizere avuye mu bakora uyu mwuga kandi akaba akomeje kuduhagararira neza, ni ibihesha ishema abakora sinema mu Rwanda. Njye rero nk'umwe muri abo namushimiye.'
Ikindi Isimbi avuga ko yashimiye Bamporiki, ni uko akomeje kubera urubyiruko rw'u Rwanda icyitegererezo nk'umwe bagiriwe icyizere na Perezida wa Repubulika akiri muto.
Ati 'Indi mpamvu mushimira, ni uko atari ibintu byoroshye guhabwa inshingano ukiri urubyiruko nk'uko yazihawe, ariko kuva yatangira kuzifata, Bamporiki ntarataba mu nama urubyiruko.'
Isimbi yavuze ko yahisemo guha inka Bamporiki kuko ari ikintu gikomeye mu muco w'u Rwanda.