AMAFOTO : Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Basketball yambitse impeta umukobwa yihebeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Mutarama 2022 ni bwo Shyaka Olivier yambitse impeta umukunzi we Isaro Amanda, amusaba ko yazamubera umugore undi na we abyemera atazuyaje.

Nyuma yo kumwambika impeta umukunzi we, Olivier yatangaje ko yahisemo Isaro Amanda kuko ari umukobwa wihariye ku bintu byose.

Ati 'Ni uko yihariye mu mico no mu myifatire, agira urukundo, akunda gusenga ariko ikirenze ibindi ni uko umutima we n'urukundo agira nta handi nigeze mbibona.'

Olivier Shyaka yamwambitse impeta mu birori byabereye kuri Iliza Malibu Beach kuri Muhazi, ni nyuma y'imyaka 2 bakundana.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/AMAFOTO-Kapiteni-w-Ikipe-y-Igihugu-ya-Basketball-yambitse-impeta-umukobwa-yihebeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)