Amafoto ya Rihanna atwite yavugishije benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko hagiye hanze amafoto y'umuhanzikazi w'umunyamerikakazi Rihanna amugaragaza atwite ari kumwe n'umukunzi we w'umuraperi A$AP, byabaye inkuru ikomeye mu bitangazamakuru hirya no hino ku Isi.

Ni amafoto yagiye hanze bitungura benshi, ni nyuma y'uko Rakim Athelaston Mayers [A$AP] n'umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty [Rihanna] bamaze igihe bari mu rukundo.

Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa mu mpera za 2020, ku munsi w'ejo hashize tariki ya 31 Mutarama bakaba barashyize amafoto yabo hanze agaragaza Rihanna atwite.

Aya mafoto agaraga Rihanna yambaye ikoti ry'iroza hafunze igipesu cyo hejuru gusa ibindi bifunguye, inda ye iri hanze igaragara ndetse bigaragara ko akuriwe, ni mu gihe hasi aba yambaye ipantalo y'ikoboyi afatanye agatoki ku kandi n'umukunzi we A$AP Rocky.

Rihanna agiye kubyarana na A$AP Rocky nyuma y'uko mu ntangiriro za 2020 yatandukanye Jameel Hassan bakundanaga, ni mu gihe A$AP Rocky yakanyujijeho n'umukobwa w'umunyamideli ukomoka muri Brazil, Daiane Sodre yanakundanyeho kandi na Kendall Jenner.

Bavugishije benshi
Rihanna na A$AP baritegura kwibaruka
Rihanna arakuriwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-ya-rihanna-atwite-yavugishije-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)