Kuri iki cyumweru muri parikingi ya Sitade Nto (Petit Stade) i Remera, habereye irushanwa rigamije kwizihiza umunsi mukuru w'Intwari. Ni irushanwa ryabaye mu byiciro by'abahungu n'abakobwa, aho hakinwaga ibyiciro biri hagati y'imyaka 12 na 14 ndetse na 14 kugera kuri 16.
Kuva saa tatu za mugitondo irushanwa ryari ritangiye, hakinwa ikiciro cy'abahungu batarengeje imyaka 12 kugera kuri 14. Gisubizo Issa ukinira ikipe ya Adrien Niyonshuti Cycling Academy, ni we wabaye uwa mbere akoresheje iminota 19 n'amasegonda 24, akurikirwa na Niyomwungeri Elie wa Bugesera Cycling Team wakoresheje 20'38, MUGISHA Fiston wa Les Amis Sportifs aba uwa gatatu na we akoresheje 20'38.
 Gisubizo Issa wabaye uwa mbere
Hahise hakurikiraho ikiciro cy'abakobwa, aho ibyiciro byose byakiniye rimwe ikiciro cya 12-14 na 14-16 aho birutse intera ya kirometero 7.Â
Abakinnyi bose batanu ba mbere babaye abo muri Bugesera Cycling Team, Uwera Aline aba uwa mbere akoresha iminota 15, akurikirwa na Ingabire Domina warushijwe amasegonda 23, na Byukusenge Mariata warushijwe amasegonda 27.
Uwera Aline wabaye uwa mbere
Abakinnyi b'ingimbi bahise bakurikiraho aho basiganwe intera ya kirometero 11,9. Nizeyimana Fiacre wa Benediction yabaye uwa mbere akoresheje iminota 25 n'amasegonda 14, akurikirwa na Tuyizere Hakimu wakoresheje iminota 25 n'amasegonda 51, Byusa Pacifique aba uwa gatatu akoresheje iminota 26 n'amasegonda atanu.
Nizeyimana Fiacre wabaye uwa mbere
Iri rushanwa ryari rigamije kwigisha aba bakiri bato umuco w'ubutwari ndetse no gushaka impano zizifashishwa muri shampiyona y'isi izabera mu Rwanda mu 2025 nk'uko Murenzi uyobora FERWACY abitangaza. Ati" dufite gahunda yo gushaka abana tukanabakurikirana, kugira ngo bazatange umusaruro mu 2025. Dufite gahunda ko buri kwezi aba bana bajya bahurizwa hamwe bagahabwa imyitozo igezweho. Si icyo gusa kuko turashaka kujya tujya mu bice bitandukanye by'igihugu gushakamo abana bakiri bato."
Minisitiri Bamporiki Edouard yari umushyitsi mukuru
Kuva ku myaka 12 mu myinshi byose abana bagaragaje guhatana kudasanzwe ndetse abari bitabiriye iri rushanwa bavugaga ko iyi mikino ikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo abana bagire urukundo rw'igare bakiri bato.