Amajyepfo: Minisitiri Gatete, yavuze ku baturage batinda kubona ingurane z'ibyabo byangizwa hakorwa ibikorwaremezo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Ibikorwaremezo mu Rwanda, Gatete Claver mu rugendo amaze iminsi agirira mu bice bitandukanye birimo ibyo mu ntara y'Uburengerazuba ndetse n'iy'Amajyepfo, yavuze ko nta mushinga uzongera gutangira abaturage batarabona ingurane z'ibyo bangirijwe n'ibikorwaremezo.

Mu ruzinduko yasoreje ku isoko y'Amazi iri ku cyuzi cya Ayideri gitanga amazi ajya mu muyoboro wa Shyogwe-Mayaga, aho yageze avuye mu karere ka Nyanza gusura uruganda rukora insinga z'amashanyarazi, aha naho akaba yahageze avuye gusura uruganda ruzatanga amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri ruri mu karere ka Gisagara, Minisitiri Gatete yavuze ko nta rwiyemezamirimo uzongera gutangira imirimo umuturage atarahabwa ingurane kubye byangijwe.

Yagize ati' Nibyo, twagiye tugira ibice bitandukanye mu gihugu bigenda bigaragaramo abaturage bavugako ibikorwa begerejwe hari imitungo yabo yangizwa ariko kubona ingurane bigatinda. Kugeza ubu, ni uko icyo dushaka nta rwiyemezamirimo uzongera gutangira imirimo ataraha ingurane abagomba kuzihabwa, bityo bikazagabanya abajyaga bavuga ko bamaze igihe batarahabwa ingurane zabo'.

Akomeza avuga ko mu mwaka ushize hakozwe ibarura ry'ibirarane by'amafaranga atarishyurwa kugirango ahanyujijwe amazi, amashanyarazi ndetse n'imihanda bikorwe bive mu nzira. Avuga kandi ko buri kigo kizi aho cyanyujije ibikorwa batari byishyurwa.

Yagize ati' Hari ahazwi ko hari ibyo bibazo, ndetse harimo gushakishwa ingengo y'imari yihariye hagamijwe kwishyura aba batigeze babona amafaranga yabo kuko byari bihari kugeza mu Ukuboza 2021, bityo bishyurwe ibyabo byangijwe hakorwa ibi bikorwa'.

Yongeyeho ko bamenyesheje ibigo bishinzwe amazi, amashanyarazi ndetse n'imihanda  kugirango buri kigo kizajye kishyura abaturage mbere yuko gitangira akazi kandi ko babiteguye kugirango ibirarane birangire.

Yagize ati' Twasabye buri kigo cyose cyaba igikwirakwiza amazi, amashanyarazi ndetse n'ibishinzwe gukora imihanda kugirango bibishyire muri gahunda kuko niba kigiye gukora imirimo kibanze gitange ingurane, bityo ntihazabeho ibirarane ku byangijwe by'abaturage '.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/amajyepfo-minisitiri-gatete-yavuze-ku-baturage-batinda-kubona-ingurane-zibyabo-byangizwa-hakorwa-ibikorwaremezo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)