Ucyinjira mu cyumba urasanga benshi barira. Kubona amarira ashoka ku matama y'abakuru mu ruhame nawe birakuriza niba ugira ikiniga. Nyamara bo bari kuruhuka mu mutima, imitwaro ikabavaho buhoro buhoro bakumva ari nk'abandi.
Ni uko byari bimeze mu cyumba cyo mu Kigo cyitwa Norrsken cyubatswe ahahoze Ecole Belge, ku wa 14 Mutarama 2022.
Hari hateraniye abagera kuri 40 baturutse muri Gasabo bari kuganirizwa n'Umuryango Mizero Care Organisation (MoC) ufasha urubyiruko gukira ibikomere hagamijwe kuruyobora ku iterambere rirambye.
Uwasukaga amarira yegerwaga n'umwe mu bakora muri uwo Muryango akayamuhanagura, akamuguyaguya amukora ku misatsi, mu maso cyangwa mu bitugu akumva ko yitaweho.
Barimo abagize ihungabana basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasambanyijwe ku ngufu, abakuwe ku muhanda n'abandi bahuriye n'ibibazo bitandukanye mu muryango bikabatera kwiheba no guhangayika.
Hari kandi ababaswe n'ibiyobyabwenge, ababyariye iwabo, abatawe n'imiryango, abafite ubukene bukabije bushobora kubatera ibibazo by'imitekerereze nko kwiheba no kwitakariza icyizere, n'abafite indwara zidakira.
Uwatangiye avuga muri iyi nkuru, ni uwashenguwe bikomeye no gusambanywa ku ngufu atarageza ku myaka y'ubukure.
Ati 'Baranyangirije cyane. [amasegonda 10 atavuga] ku buryo numvaga ari ko buri wese ateye nkumva ndabanze. Naje numva ntazi aho ngiye, ntazi ibyo ngiyemo ntanabisobanukiwe.'
Yavugaga wamureba mu maso ukabona asa n'uwo intekerezo ze ziri kure cyane. Nyuma yo kwicarana n'abandi b'urungano rwe buri wese abwira undi ibyamukomerekeje, yagize ati 'Ndumva nabohotse, nahindutse.'
Yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere yatinyuka kubwira undi muntu agahinda ke kandi yumva byamuremyemo ikintu gishya.
Byaturutse ku kiganiro bari bamaze guhabwa na Twizerimana Sylvestre cyibanze ku guhangayika gukabije, harebwa impamvu yabyo, ibimenyetso, ingaruka zabyo n'uko bishobora kwirindwa.
Ni umuhuzabikorwa ushinzwe agashami kita ku buzima bwo mu mutwe muri MoC.
Mu gice gisoza icyo kiganiro ni bwo benshi basutse amarira, Twizerimana ati 'Urabishobora wese arire, aya ni amahirwe.'
Yagiye agerageza gukoresha imvugo yoroshye kandi avuga gake gake, ugize umutima woroshye agahabwa umwanya akarira, uwo bibaye ngombwa bakamujyana ahiherereye kugeza igihe yumva noneho yagaruka hamwe n'abandi.
Buri wese ku giti cye arababaye kandi aba akwiye kumvwa. Hari abatibuka neza imyaka bafite kuko barokotse Jenoside ari bato cyane, abafite ibikomere batewe no kwangwa n'imiryango, abakuwe ku mihanda batazi uko ahazaza habo hazamera n'abasigaye ari nyakamwe mu muryango.
Salma (izina yahimbwe) warokotse wenyine mu muryango afite imyaka 12, yabwiye IGIHE ko hari ubwo yabayeho agenda aryama aho ageze atazi impamvu ariho. Yarezwe n'abandi bafitanye isano ariko ya kure.
Ati 'Navaga ku ishuri niga mu yisumbuye, nkaza nabaye uwa mbere ariko nkibaza nti 'Ibi ni nde urabibona? Ndabyereka nde?'
Yavuze ko yagerageje kwiremamo akanyabugabo ariko bigeze mu 2016 ahura n'ikindi kintu cyamuhungabanyije bikomeye, ibikomere yari afite bisubira ibubisi. Byageze aho apima 'ibiro 30', amara imyaka itatu afata imiti y'i Ndera.
Abagezweho n'ubujyanama barakize 100%
Salma yakomeje agira ati 'Ibi biganiro ni byiza. Iyo ubashije kugira uwo muhura mukaganira, bituma uruhuka mu mutima. Ariko na none irindi shingiro rya byose ni ukuba imbere y'Imana.'
MoC yatangiye gutanga ubwo bujyanama mu 2013. Muri iyo myaka hafi 10 ishize bumaze kugera ku bagenerwabikorwa 383 ubariyemo n'abavuzwe haruguru. Ni abo mu turere twa Gasabo,Kicukiro, Nyamagabe na Nyarugenge.
Twizerimana yavuze ko magingo aya abo bagezeho bagaragaje impinduka mu mibereho yabo 100%.
Yakomeje ati 'Nyuma y'ubujyanama nk'ubu haba hitezwe ko ababyitabiriye bamenya ibibazo bafite, icyo bisobanura, ibibabaho, hanyuma bagahinduka bagakira. Tubitezeho ko nabo bazafasha abandi.'
Bwiyongeraho ko bashyiriweho umurongo wa Vugukire Hotline bahamagaraho bakavugana n'abaganga ndetse n'inzobere mu by'ubuzima bwo mu mutwe n'imyitwarire, babafasha ku bibazo bafite hifashishijwe telefoni.
Ibindi ni ukubatera imbaraga n'ishyaka ryo kwihangira imirimo no gukora kuko 'ubukene buri mu byenyegeza ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe'.
Ku barwaye indwara z'umubiri, batungirwa urutoki aho bakwiye kwakira ubufasha kandi bagakorerwa ubuvugizi bakitabwaho byisumbuye.
Umusore w'imyaka 20 wari mu bahawe ubujyanama, yatangaje ko ubuzima bugoye yanyuzemo bwatumaga atekereza ku hazaza he bikamutera guhangayika.
Ati 'Nabonye igisubizo cy'ibyo nibazaga. Si ngombwa guhangayikira ibintu utari wageramo ahubwo ni uguharanira ko bizagenda neza kurusha uko byazagenda nazi.'
Twizerimana yahishuye ko hari gahunda yo kugeza izo serivisi mu gihugu hose kuko ari benshi bazikeneye, asaba ababishoboye bose kuzishyigikira zikarushaho kugira ingufu.
Abo bagenerwabikorwa bahumurije abandi bafite ibibazo by'imitekerereze ko bizashira, babashishikariza kwegera abajyanama muri byo.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), giherutse gutangaza ko 20,5% by'Abanyarwanda bagendana ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe.