Amashusho y'indirimbo ya The Ben na Diamond yagiye hanze benshi bakomeje kuyakurira ingofero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo yari yabanje gusohoka mu buryo bw'amajwi n'amagambo (Lyrics) mu mpera z'icyumweru gishize, yari ikomeje kwishimirwa na benshi kubera uburyo igendetse mu njyana ituje.

Bamwe mu bayikunze kandi bavuga ko bishimiye kumva umuhanzi Diamond Platnumz yahogoje muri iyi ndirimbo akaba yagiye mu mujyo umwe na The Ben usanzwe uzwiho ubu buryo bwo guhogoza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022, amashusho y'iyi ndirimbo yagiye hanze aho iyi ndirimbo iri no kuri YouTube Channel ya Diamond.

Ni indirimbo igaragaramo umukobwa witwa Nelly Alexandra Kamwelu ufite uburanga bwihariye aho aba agorora umubyimba we na wo ugira bacye.

Uyu mukobwa ufite inkomoko muri Tanzania, asanzwe ari Umunyamideli umaze kubaka izina muri iki Gihugu.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Amashusho-y-indirimbo-ya-The-Ben-na-Diamond-yagiye-hanze-benshi-bakomeje-kuyakurira-ingofero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)