Amashusho y'indirimbo ya Diamond na The Ben yasohotse (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi ibiri basohoye indirimbo 'Why' mu buryo bw'amajwi, The Ben na Diamond Platnumz wo muri Tanzania basohoye amashusho yayo.

Iyi ndirimbo yiswe 'Why' yari itegerejwe n'abantu benshi yasohotse ku Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022.

Yabanje gusohoka mu buryo bw'amajiwi ariko ifite amashusho y'amagambo (Audio & Lyrics Video).

Ni indirimbo The Ben yaririmbye mu rurimi rw'icyongereza mu gihe Diamond Platnumz we yavanzemo n'igiswayile.

Igaruka ku nkuru y'umusore wakunze umukobwa amusezeranya ko azakora ibishoboka byose urukundo rwabo rukaramba, ndetse ko aho azamutuma hose azajyayo.

The Ben afitemo ibitero 2, icya mbere yagize ati 'Ese uzahaguma, mbwira, urukundo rwanjye ruzaba ruhagije kugeza ku mpera z'ibihe? Ni iki mu by'ukuri kiguteye ubwoba? Nzakurinda buri munsi. Nzarinda umutima wawe, yeah yeah x3.'

Icya kabiri ati 'Mbwira impamvu? Impamvu X4, Bebe mbwira impamvu ngukunda. Ohh Ndagukunda rukundo X2'

Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo The Ben yumvikana avuga ko aho uyu mukobwa azamubwira kujya hose azahajya ndetse ko n'urukundo rwabo azaruvomerera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022, basohoye n'amashusho yayo yari ategerejwe na benshi.

Ni indirimbo yakozwe mu mpera z'Ugushyingo 2021 aho The Ben yamaze iminsi muri Tanzania anatunganya Album ye ya 3 agomba gusohora mu minsi iri imbere.

Amakuru avuga ko aba bahanzi banogeje umushinga w'iyi ndirimbo ubwo bahuriraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Kwakira 2021.

The Ben na Platnumz basohoye amashusho y'indirimbo yabo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amashusho-y-indirimbo-ya-diamond-na-the-ben-yasohotse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)