Yatangiye gucuranga akiri mu mashuri abanza abyigiye mu kigo cya Gatagara cyigishaga abana bafite ubumuga butandukanye, ahahoze ari muri Komine Kigoma (Gitarama). We yavutse abona ariko nyuma aza kurwara iseru imutera ubwo bumuga afite imyaka ine gusa.
Rubayiza Julien avuga ko kubaho kwe ari ku bwa Nyagasani kuko igihe yafatwaga n'iseru ahagana mu 1979, yaguye muri koma (coma), ariko agira amahirwe bimubaho ari nijoro. Ngo iyo biza kumubaho ari mu gitondo, byari kuba bimurangiriyeho.
Rubayiza aragira ati: 'Iwacu twari abana umunani, njye na bashiki banjye babiri banduta turwara iseru, ariko njye ngira ibyago insigira ubumuga bwo kutabona, gusa nagize amahirwe akomeye kuko mukecuru wanjye yambwiye ko iyo bimbaho ari mu gitondo bari guhita banshyingura.'
Rubayiza akomeza agira ati: 'Icyo gihe iyo umwana yarwaraga akagera kure ku buryo ata ubwenge, ababyeyi bumvaga ko yapfuye bagahita batangira kumubika ko yapfuye, kandi icyo gihe n'ubuvuzi bwari butaratera imbere. Ku bw'amahirwe rero bwarakeye mama aza kundeba asanga ndimo kunyeganyega, ni ko kunjyana kwa muganga, basanga iseru yageze ku rwego rwo kuntera kutabona.'
Amaze kurusimbuka, ababyeyi ba Rubayiza baje kumenya ko ikigo cya Gatagara gihari, bamujyanayo agize imyaka itandatu ariko nta cyizere bafite ko hari icyo bizatanga nyamara batazi ko umwana wabo afite impano izamubeshaho.
Yatangiye kwiga aba ku ishuri kuva afite imyaka 6 kugeza arangije amashuri abanza, agataha mu biruhuko bikuru gusa (amezi abiri). Agize imyaka icyenda, yatangiye kugaragaza impano yo gucuranga kuko abarimu babigishaga gusoma bakanyuzamo bakanabigisha gucuranga no kuvuza umwirongi bageze mu mwaka wa gatatu.
Akimara gukoza intoki ku mwirongi, Rubayiza yarawukunze cyane atangira kuwitoza bimugoye kubera ubumuga, ariko ntiyacika intege kugeza igihe awumenyeye, hanyuma abayobozi b'ishuri babazanira n'umwarimu w'Umurundi witwa Muringa wabigishije gucuranga gitari. Rubayiza avuga ko aheruka amakuru ye mu mwaka wa 2000, ubu akaba atazi irengero rye.
Amaze kwigira hejuru, nibwo yahuye n'abandi bacuranzi b'abahanga barimo Byumvuhore Jean Baptiste na Twagirayezu Cassien bari barageze i Gatagara mbere ye. Aba ndetse ngo bari mu bamushyigikiye abasha kumenya gitari cyane agera ku rwego rw'ababigize umwuga ku buryo nta ndirimbo y'Inyarwanda ya kera wamusaba ngo imunanire kuyicuranga.
Rubayiza afite na shene (channel) ya YouTube yigishirizaho gucuranga gitari, yitwa 'Julien Menya gitari'.
Mukurikire akwihere amateka ye bwite mu kiganiro Nyiringanzo, wumve n'uburyo akirigita gitari kurusha n'abadafite ubumuga: