Amavubi yihereranye Guinea mu mukino wa gicuti (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun, ikipe ya Guinea iri gukorera umwiherero mu Rwanda, aho igomba gukinira imikino ibiri ya gicuti n'Amavubi.

Amavubi yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 23 w'umukino, ku ikosa ryari rikozwe na Ousmane Kanté wateye umupira nabi, Hakizimana Muhadjili ahita awohereza neza mu izamu.

Hakizimana Muhadjili yasigaranye n
Hakizimana Muhadjili yasigaranye n'umunyezamu wenyine
Umunyezamu wa Guinea yagerageje gukuramo umupira wa Muhadjili ariko biranga
Umunyezamu wa Guinea yagerageje gukuramo umupira wa Muhadjili ariko biranga

Mu gice cya kabiri cy'umukino umutoza Mashami Vincent yakuyemo Mugunga Yves yinjizamo rutahizamu Sugira Ernest.

Ku munota wa 47 w'umukino, ku mupira Muhire Kevin yari akinanye na Sugira Ernest, Sugira yaje guhereza umupira Danny Usengimana, ahita atsindira Amavubi igitego cya kabiri.

Danny Usengimana watsinze igitego cya kabiri cy
Danny Usengimana watsinze igitego cya kabiri cy'Amavubi

Ku munota wa 69 w'umukino, ku mupira wari utewe n'umunyezamu Hakizimana Adolphe, Sugira Ernest akozaho umutwe umutwe umupira ugera kuri Muhozi Fred wa Espoir, ahita atsinda igitego cya gatatu cy'Amavubi, ari nacyo cye cya mbere ku mukino wa mbere yakiniraga Amavubi.

Nyuma y'uyu mukino. Amavubi azakina umukino wa kabiri wa gicuti na Guinea ku wa Kane tariki 06/01/2022 kuri Stade Amahoro, nyuma yaho Guinea ikazahita yerekeza muri Cameroun

Ilaix Moriba wahoze muri Fc Barcelone ni umwe mu bakinnyi ba Guinea bakinaga n
Ilaix Moriba wahoze muri Fc Barcelone ni umwe mu bakinnyi ba Guinea bakinaga n'Amavubi

Abakinnyi babanje mu kibuga

Guinea

Ibrahima Kone
Mohamed Camara
Ousmane Kante
Ibrahima Conte
Issiaga Sylla
Mamadou Kane
Amadou Diawara
Moriba Kourouma
Aguibou Camara
Sory Kaba
Mohamed Bayo

Rwanda

Adolph HAKIZIMANA
Ali SERUMOGO
Faustin USENGIMANA
Clement NIYIGENA
Claude NIYOMUGABO
Bosco RUBONEKA
Kevin MUHIRE
Lague BYIRINGIRO
Muhadjiri HAKIZIMANA
Danny USENGIMANA
Yves MUGUNGA

AMAFOTO: Niyonzima Moise




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-yihereranye-guinea-mu-mukino-wa-gicuti-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)