Amavubi yinyaye mu isunzu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu Amavubi itaherukaga intsinzi itangiye 2022, iha Abanyarwanda ibyishimo nyuma yo gutsinda ikipe ya Guinea ibitego 3-0.

Umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera saa 16:00' ni mu gihe bazanakina n'umukino wa kabiri uzaba ku wa Kane tariki ya 6 Mutarama 2022.

Amavubi yafunguye amazamu ku munota wa 22 ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Image

Mashami yatangiye igice cya kabiri akora impinduka Mugunga Yves aha umwanya Sugira Ernest.

Ni mpinduka zagize akamaro kuko ku munota wa 47, Sugira Ernest yahaye umupira Danny Usengimana wahise utsindira Amavubi igitego cya 2, kikaba cyari n'igitego cye cya kabiri atsindiye Amavubi mu mateka ye.

Image

Ni igitego yatsinze nyuma y'imyaka 4 n'iminsi 187 kuko icya mbere yagitsinze Maroc tariki ya 3 Kamena 2017 mu mukino warangiye ari 2-0.

Amavubi yaje kubona igitego cya 3 ku munota wa 71 gitsinzwe na Muhozi Fred wari winjiye mu kibuga asimbura Byiringiro Lague.

Image

Mashami Vincent kandi muri uyu mukino yakoze impinduka zirimo Kevin Muhire wahaye umwanya Mugisha Bonheur, Nishimwe Blaise wasimbuye Ruboneka Bosco na Hakizimana Muhadjiri wasimbuwe na Jeofrey Rene Asouman. Umukino warangiye ari 3-0.

SRC:Radio10

Photo:FERWAFA

The post Amavubi yinyaye mu isunzu appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/01/03/amavubi-yinyaye-mu-isunzu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)