Amavuta yo guteka arakosha! Mu Rwanda igiciro cyayo cyikubye hafi kabiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rimwe na rimwe, izamuka ry'ibiciro ryashingiye ku ifungwa ry'imipaka ryatumye hari bimwe mu bicuruzwa bitinjizwa mu gihugu bigatuma ababifite babihenda. Ku rundi ruhande, hari ibikoresho by'ibanze bitabonekaga ku bwiganze ku isoko ry'imbere mu gihugu ku buryo ibikorerwa mu Rwanda bihenda.

Mu bihe byashize, abaturage batatse izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa bitandukanye ndetse hanafatwa ingamba zitandukanye zo guhangana nabyo.

Kuri ubu igihangayikishije abaturage benshi ni ukwiyongera gukabije kw'igiciro cy'amavuta yo guteka.

Urugaga rw'Abikorera, PSF, ruvuga ko iri zamuka ryatewe n'ingaruka za COVID-19 no kuba umusaruro w'ibihingwa bitanga amavuta birimo soya n'ibihwagari ukiri muke mu Rwanda.

Nko mu Rwanda, MANEBU Industries ni rwo ruganda rutunganya amavuta ava mu gihwagari, rukorera mu Karere ka Bugesera. Rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 30 z'amavuta y'igihwagari ku munsi.

Byinshi mu bikoresho uru ruganda rukenera birimo n'ibihwagari rubikura mu bihugu byo ku yindi migabane. Muri iki gihe ikiguzi cy'ubwikorezi ku Isi cyikubye hafi inshuro eshatu kubera Covid-19, bituma igiciro cy'amavuta kizamuka.

Nyabudara Martin Frank ukora muri MANEBU Industries yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko kubera Covid-19 ibintu byose bikoresha inzira y'amazi byahenze.

Yagize ati 'Amavuta ava mu bihwagari ariko iyo urebye neza muri iki gihugu nta hantu bihingwa. Ibyo twifashisha tubivana hanze kandi biva kure muri Ukraine, Pologne na Argentine.''

Avuga ko babonye ibihwagari bikorerwa mu Rwanda cyangwa bakagabanyirizwa imisoro, ikiguzi cyava ku 2500 Frw kuri litiro kikagera ku 2000 Frw.

Abaturage bakoresha aya mavuta mu guteka na bo bavuga ko asigaye ibonwa n'umugabo, agasiba undi.

Hakamineza Cledomomia ati 'Amavuta yarazamutse cyane. Litiro yaguraga 1800 Frw none igeze ku 3000 Frw. Ntabwo rero tukibasha kuyigondera abenshi muri twe.''

Havugimana Francine we yagaragaje ko izamuka ry'ibiciro ryatumye abantu batangira no kurya amavuta atari meza.

Ati 'Hari amavuta menshi njya mbona yaje noneho umuntu yajya kubirebera mu giciro kubigurika, ugasanga arya amavuta atari meza. Icya kabiri hari aho akoreshwa inshuro nyinshi, uganga uyatetsemo nk'amafiriti urayabitse, urongeye urayakoresheje, bakayamarana ukwezi bayungurura bagira bate, ibyo rero byose bibyara ingaruka ku buzima bwa muntu.''

Umuvugizi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Ntagengerwa Théoneste, yasobanuye ko batangiye kuganira na Leta mu gushakira umuti iki kibazo.

Yakomeje ati 'Ntabwo PSF yavuga ngo ifite igisubizo yonyine ahubwo mu biganiro igirana n'izindi nzego ni ho hava igisubizo. Zishobora kuvuga ngo reka tugabanye umusoro dufashe abatumiza ibi bintu. Ikirimo gukorwa ni ibyo biganiro no kureba impamvu ibyo bibazo biriho. Iyo umaze kubona izo mpamvu rero nko kumenya ko hari ababangamirwa n'abacuruza nabi ni ho ubikosora ukaba wakemura n'ibindi bibazo abandi bafite.''

Ku rundi ruhande, bamwe mu bahinzi bavuga ko Leta ibateye inkunga, ikabaha n'ubujyanama bazamura umusaruro wa soya n'ibihwagari kugira ngo inganda z'imbere mu gihugu zibone ibyo zifashisha zikora amavuta.

Umuyobozi Mukuru wungurije ushinzwe Ubuhinzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr Bucagu Charles, yashimangiye ko hariho gahunda yo kongera ubuso buhingwaho ibi bihingwa hagamijwe gufasha inganda zo mu Rwanda zitunganya amavuta.

Yagize ati 'Igihingwa cya soya kirunganirwa na Leta mu buryo bw'imbuto n'ifumbire. Duhinga hegitari zigeze ku 7000 buri mwaka, tuzongeraho 2000 tugeze ku 9000. Ni ibintu dukorana n'abahinzi n'abaguzi b'umusaruro kugira ngo bakorane amasezerano. Imbuto ziri gushakwa kugira ngo abaturage babone izihagije.''

Biteganyijwe ko mu Burasirazuba hari Igishanga cya Kagitumba, Rwangingo, Rwinkwavu muri Kayonza n'ibindi byo mu Bugesera byari bihinzemo ibigori, bizashyirwamo soya.

RAB iri no kureba uko hahingwa ibihwagari ku buso buhuje kugira ngo bijye bisimburana n'ibindi bihingwa.

Igiciro cy'amavuta yo guteka mu Rwanda cyikubye hafi inshuro ebyiri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amavuta-yo-guteka-arakosha-mu-rwanda-igiciro-cyayo-cyikubye-hafi-kabiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)