Ambasade y'u Rwanda muri UAE iri gushakisha bidasanze Umukinnyi w'Ikipe y'u Rwanda ya Volleyball waburiwe irengero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'ibura rya Yves Mutabazi mu mujyi wa Abu-Dhabi, yagiye ahagaragara kuri iki Cyumweru, tariki 23 Mutarama 2022, biturutse mu muryango we ndetse n'ihuriro ry'abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Binyuze ku mukozi ushinzwe itumanaho muri Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Peter Muyombano, yavuze ko nyuma yo kumenya ko Mutabazi yaburiwe irengero bashyizemo imbaraga mu kumushakisha.

Ati 'Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ku wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, yamenye amakuru y'uko umunyarwanda akaba umukinnyi wa Volleyball wabigize umwuga Mutabazi Yves yaba yaraburiwe irengero ari muri UAE. Ambasade yashyize imbaraga zose zishoboka mu kumushakisha ifatanyije n'izindi nzego zibifitiye ububasha muri iki gihugu.'

Yakomeje agira ati 'Ambasade iri gukorana n'inzego zibifitiye ububasha, ariko ibindi byisumbuye ku bijyanye no kumushakisha twazabigeza ku banyarwanda mu minsi iri imbere tumaze kubona amakuru afatika kandi yizewe.'

Peter Muyombano, avuga ko nk'ambasade y'u Rwanda mu Barabu nta kintu kihariye bazi cyari gutuma ubuzima bwe bujya mu kaga. Agakomeza avuga ko barimo gukorana n'ikipe yakiniraga, gusa ngo nayo irimo kumushakisha.

Yagize ati 'Ikipe yakiniraga ya Al Jazira mu murwa mukuru w'Abarabu Abu-Dhabi amakuruy'ibanze ahari nuko nabo bari kumushakisha aho aherereye. Gusa turimo dukusanya amakuru ku ibura rye.'

Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu iri mu bihugu bitekanye aho abantu bagenda amanywa n'ijoro, ibi ni nabyo Amabasade y'u Rwanda muri iki gihugu ihera ivuga ko nta rwikango abanyarwanda bahaba bafite ku bijyanye n'umutekano wabo.

Mutabazi Vyes aburiwe irengero nyuma y'iminsi agaragaza ko ashaka gutaha mu Rwanda, ibi byagaragazwaga n'ubutumwa yanyuzaga ku mbuga ze nkoranyambaga. Harimo nubwo yanditse asaba Perezida wa Repubulika kumufasha gutaha.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/Ambasade-y-u-Rwanda-muri-UAE-iri-gushakisha-bidasanze-Umukinnyi-w-Ikipe-y-u-Rwanda-ya-Volleyball-waburiwe-irengero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)